David Rubangura [Ross Kana] buriya ngo ari mu basore bakunda abakobwa by'akataraboneka nk'uko byagarutsweho na Bruce Melodie babana muri Label imwe.
Inzu
ireberera inyungu z’abahanzi ikanatunganya umuziki ya 1:55AM iri mu zikomeje kwerekana itandukaniro mu bikorwa byayo by’umuziki.
Kugeza
ubu mu zigeze kubaho mu Rwanda niyo imaze kugeza umuhanzi wayo mu
bikorwa bikomeye birimo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
mu bitaramo bikomeye.
Uwo
akaba ari Bruce Melodie unakomeje gukorera muri iki gihugu ibikorwa byitezwemo indirimbo n’abahanzi ba hariya ndetse n’ibiganiro
bitandukanye n’ibitangazamakuru.
Ariko ikaba inabarizwamo abandi bahanzi barimo Kenny Sol, Ross Kana na Element ubifatanya no gutunganya indirimbo.
Gusa kuri ubu 1:55AM inafite undi
Producer muto bavuze ko bazatangaza mu bihe bya vuba.
Ubwo
Bruce Melodie yagiraga icyo avuga ku buryo abonamo Ross Kana uyu mugabo
atanyuze ku ruhande yavuze ko inshuro nyinshi yagiye abwira n’uyu muhanzi muto
ko akunda abakobwa cyane.
Iyi
ngingo Bruce Melodie yayigarutseho agira ati”Icyo navuga nuko Ross Kana ari
umuhanzi ukunda abakobwa, icya Kabiri akaba umuhanzi ubasha kubaririmbira neza
ubasha no kubashimisha.”
Yongeraho
ukuntu ari umuhanzi wagutungura mu muziki igihe icyo ari cyose. Bruce Melodie ati”Ross
Kana rero akaba umuntu uhagaze mu mwanya nyawo mu gihe cya nyacyo. Afite impano
itangaje ashobora gukora indirimbo nziza igihe icyo aricyo cyose.”
Bya
bindi byateye by’ubu by'ababana bahuje ibitsina, Bruce Melodie yavuze ko uwareba
uyu musore ashobora kumubarira muri uwo mujyo ariko rwose ibyo biri kure y’ukuri
kuko Ross Kana akunda igitsinagore by'akataraboneka.
Yanagarutse ku ndirimbo uyu musore amaze gukora zirimo nka Sesa na Fou De Toi zose z’urukundo bikaba bigoranye kumva uyu musore afite inganzo itaganisha ku gutomagiza
no gutaka abari n’abategarugori.
TANGA IGITECYEREZO