Kendrick Lamar yashoje intambara ku baraperi bagenzi be; Drake ndetse na J. Cole, kugeza ubu bafatwa nka batatu bakomeye kandi b'ibihangange mu njyana ya Rap.
Aba baraperi uko ari batatu bose bashyirwa mu gatebo kamwe, aho abantu babashyira muri babatu b'ibihangange (Big Three) bari ku rwego rumwe nubwo ariko ku ruhande rwabo nta n'umwe ujya wemera kugereranywa na bagenzi be kuko buri wese aba avuga ko aza imbere y'abandi.
Iyo ugerageje kubaza urugero nka Kendrick Lamar uko aba yiyumva iyo ari gushyirwa mu gatebo kamwe na Drake ndetse na J. Cole, avuga ko abantu badakwiriye kubagereranya na gato, ahubwo ko bagomba kujya bavuga babiri b'ibihangange 'Big Two', aribo J. Cole na Drake hanyuma nawe (Kendrick Lamar) bakamuvuga ku ruhande ku rundi rwego rubarenze kuko nta hantu bahuriye.
Iyi ntambara ijya gutangira, uwitwa Drake ndetse na J. Cole bashyize hanze indirimbo bise' First Person Shooter'. Muri iyo ndirimbo J. Cole yaririmbyemo agira ati" Twatangiye irushanwa turi batatu b'ibihangange (Big Three), ariko kuri ubu aho bigeze ni njyewe uyoboye irushanwa abandi bagakurikira".
Muri iyo ndirimbo kandi uwitwa Drake nawe aba agira ati" Bavuga batatu b'ibihangange ariko nicyo gihe ngo ntange isomo maze mbereke uko ibintu bikorwa kuko nta kintu mwiyiziye".
Mu ndirimbo imaze amasaha make cyane igiye hanze yahurijemo abarimo Future, ndetse na Metro Boomin, Drake nawe washyizemo imirongo aza avunira mu mavi, agaraguza agati ibyo Drake na J. Cole bavuze bigamba.
Lamar ahera kuri J. Cole maze akagira ati" Uribeshya cyane ntabwo ari wowe uyoboye kuko ufite agatwe gato ikamba ritakwirwamo".
Ntabwo byarangiriye aho kuko yahise anakomeza kuri Drake maze agira ati" Ibyo ushaka kuzatwigisha uzagende ubyigishe imbwa zawe zigucungira urugo kuko nta kintu na kimwe ufite wakwigisha abantu, dore ko nawe ubwawe ukeneye kwigishwa".
Muri iyi ndirimbo Kendrick Lamar aba ababwira ko nta kintu bafite babwira abantu, akababwira ko uretse no kuba bagereranywa n'ibikorwa bye biruta ibyabo kure.
Si ubwa mbere Drake ndetse na Kendrick Lamar baterana amagambo binyuze mu ndirimbo, gusa kuri iyi nshuro banabizanyemo uwitwa J. Cole.
Kendrick Lamar
Drake
J. Cole
Havutse intambara ikomeye hagati y'abaraperi b'ibihangange ku isi; Kendrick Lamar, J. Cole ndetse na Drake
Reba indirimbo 'First Person Shooter' ya Drake na J. Cole
">Umva indirimmbo 'Like That' ya Future, Metro Boomin na Kendrick Lamar
TANGA IGITECYEREZO