RFL
Kigali

Davido yihenuye kuri bagenzi be

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:19/03/2024 12:57
0


Umuhanzi David Adeleke umaze kumenyekana nka Davido mu muziki wa Afurika no ku Isi, yikomanze mu gatuza maze avuga ko ariwe muyobozi w'injyana ya Afrobeats.



Davido yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Billboard, aho uyu muyobozi wa Label yitwa DMW yavugaga ko adakwiye kugira undi agereranywa nawe mu njyana ya Afrobeats dore ko kugeza ubu yifata nk'umuyobozi wayo ku Isi.

Ubwo umunyamakuru yari amubajije ku buryo yibona mu njyana ya Afrobeats ku Isi cyane muri Amerika dore ko ahafite n'umunsi wo kumwizihiza mu mujyi wa Houston, uyu muhanzi yamusubizajyije akiryo gakomeye cyane.

Davido yagize ati" Ntabwo ari ibintu twakwirirwa dutindaho cyane kuko ninjye uyoboye injyana ya Afrobeats ku Isi, ku bw'izo mpamvu rwose ntabwo nkwiriye kugereranywa n'abandi. Ni njyewe uri imbere muri iyi njyana ku Isi hose".

Davido watangaje ibi, ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakomeye cyane ku ruhando mpuzamahanga ugendeye ku bikorwa afite. Uyu muhanzi yagiye yuzuza inzu nyinshi ku Isi ziberamo imyidagaduro, ikindi kandi uyu muhanzi ku muntu wifuza kumutumira mu gitaramo cyawe ubaye udafite hafi Miliyoni 800 Frw, nta nubwo uba wemerewe kumwegera ngo mugire icyo muvugana.



Davido yishongoye ku bahanzi bagenzi be


Davido ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika

Reba indirimbo 'AWAY' ya Davido

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND