RFL
Kigali

Sheebah Karungi yishongoye ku bavuga ko adafite impano yo kuririmba

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:19/03/2024 12:08
0


Umuhanzikazi Sheebah Karungi yongeye kurikoroza nyuma yo kwishongora ku bantu bakunze kuvuga ko atagira impano yo kuririmba, ababwira ko yabashije gukora no kugera ku byo abo bita ko bagira impano batabashije kugeraho.



Mu kiganiro Sheebah yakoreye kuri Radiyo NRG, yavuze ko ubundi mu busanzwe ubuhanzi ari uburyo wowe ubwawe ufite umwihariko utandukanye n'uw'abandi, akaba ariyo mpamvu ashyira hanze indirimbo igakundwa cyane ndetse ikaza no ku myanya ya mbere ku ntonde z'indirimbo zikunzwe cyane, ugasanga abo bitwa ko bafite impano yabataye kure cyane.

Sheebah yagize ati" Muri iyi minsi usanga abantu bavuga ko ntagira impano yo kuririmba, ariko nyamara buri uko nshyize hanze indirimbo iza ku mwanya wa mbere . Nta yindi mpamvu ni uko mu byo nkora mfite umwihariko wanjye, ikirenzeho kandi njyewe buriya nshyira imbaraga nyinshi n'igihe cyanjye mu byo nkora, ibyo biri mu bintu bimfasha guhora nsinda abo mwita ko ari abanyempano mu miririmbire".

Mu bihe bitandukanye uzumva abantu bakunze kuvuga ko umuhanzikazi Sheebah nta mpano yo kuririmba agira, ibyo akora ko aba ari ugupfundikanya kuko nta kundi aba yagira, icyakora we akavuga ko atajya yita ku byo bamuvugaho byose kuko we azi icyo ashaka mu muziki we dore ko yanawutangiye kera.

Gusa ariko na none uyu muhanzikazi abantu bamwubaha bikomeye iyo akandagiye ku rubyiniriro kuko iyo agezeho ibintu bihindura isura.

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzikazi bakoresha imbaraga nyinshi cyane ku rubyiniriro maze ukabona umuntu wese witabiriye icyo gitaramo atashye anyuzwe kandi aticuza amafaranga ye yishyuye.



Sheebah Karungi yishongiye ku  bantu bakunze kumushinja kutagira impano


Benshi bakunze kumushinja kutagira impano

Reba indirimbo 'Wakikuba' ya Sheebah Karungi

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND