Ingabire Diane wegukanye ikamba ry’umukobwa wabaniye neza bagenzi be [Miss Congeniality] muri Miss Rwanda ya 2020, yatangaje ko yakabije inzozi zo kwinjira muri Sinema nyuma y’uko afashijwe n’umukinnyi wa filime Rukundo Arnold wamamaye nka Shaffy kuva ubwo atangira kugaragara mu bihangano binyuranye.
Uyu mukobwa
ni umwe mu bari kugaragara mu bice bishya bya filime ‘Bamenya’, ndetse ari mu
bakinnyi b’imena muri filime zikunzwe muri iki gihe zitambuka ku muyobora wa
Youtube nka ‘Gashugi’, ndetse akina muri filime ‘Love is Blind’ itambuka ku
rubuga ABA TV rwa Usanase Bahavu Jannet.
Mu kiganiro
na InyaRwanda, uyu mukobwa yavuze ko gukabya inzozi zo gukina filime byaturutse
ku kwitinyuka no gutera intambwe ya mbere agasaba Shaffy ko yamufasha gutangira
Paji nshya mu rugendo rwe rw’ubuzima bwe.
Ati “Mu
busanzwe Shaffy ni inshuti yanjye. Naramwandikiye mubwira ko mfite impano yo
gukina filime ubundi ampa gahunda turahura ankoresha isuzuma (Casting), abona
ndashoboye. Ni uko yamfashije kwinjira muri Cinema.”
Uyu mukobwa
asobanura ko gukina muri filime ya Shaffy byatumye yizerwa n’abandi bafite
filime, batangira kumwiyambaza muri filime z’abo.
Kuri we,
avuga ko byanatumye umubano we n’abandi bakinnyi waguka, kandi agira n’ubumenyi
bwamufashije kuvamo uwo ariwe muri iki gihe.
Ati “Uyu
munsi nishimira aho ngeze kuko byampaye ‘Connection’ yo kujya mu zindi ‘Filime’
Nyarwanda zifite izina kandi byabaye n’akazi kamfasha mu buzima bwa buri munsi.”
Avuga ko
umunsi wa mbere akina muri filime atorohewe no kwitwara neza imbere ya Camera.
Ati “Buri muntu wese ugiye mu kintu gishya agira ubwoba cyane kuri Camera gusa
kuko nakoraga ibintu nkunze kandi niyumvamo nanashoboye, byaranyoroheye guhita
ngendana n’abandi kuko nari mfite ubushake.”
Ingabire
Diane avuga ko inzozi ze zitagarukira ku kugukina muri filime z’abandi, ahubwo
arashaka gukora ku buryo azagera aho nawe azaba afite filime ye bwite.
Yavuze ko
ashaka no kugira uruhare mu gufasha abakobwa bagenzi be bashaka kuzavamo
abakinnyi ba filime b’ejo hazaza.
Ati “Inzozi
zanjye muri Sinema ni ukuzamuka nkagera kure ku rwego nanjye nagira filime
yanjye ku giti cyanjye nkafasha n’abandi bafite inzozi nk’izanjye batarabona
uko bagaragaza impano z’abo nabo bakazamuka.”
Asobanura ko
umukobwa ushaka kwinjira muri Sinema akwiye kugira intekerezo zagutse, kandi
akumva ko yiteguye kugerageza amahirwe yose yabona.
Hejuru y’ibi,
akwiye kwiyumvamo ko ashoboye, kandi akirinda ibicantege. Ati “Niba uri umwana
w’umukobwa ukaba wiyumvamo impano yo gukina filime ugomba kugira intekerezo
zagutse, ukumva ko byose bishoboka, ukitinyuka, ukumva ko ibyo ugiyemo bizagutunga
ukabikorana umutwe kandi ubikunze.”
Yungamo ati “Ukurinda
abaguca intege, kuko iyo winjiye muri Cinema amagambo aba menshi ku bantu
batandukanye yaba ukubwiza ukuri cyangwa nabi, wowe kurikira inzozi zawe kandi
ukore.”
Miss Rwanda yasize igikombe!
Imyaka ibiri
irashize irushanwa rya Miss Rwanda rihagaritswe! Kuva icyo gihe kugeza n’uyu
munsi nta kanunu k’uko rishobora kuzasubukurwa.
Mu biganiro
Mpuzabantu, humvikanamo abavuga ko iri rushanwa rizagaruka mu isura nshya,
nyuma y’ibirego byakurikiranyweho Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] wari
urikuriye.
Kuri
Ingabire Diane waryitabiriye akabasha no kwegukana ikamba, avuga ko kuba
ryarahagaritswe ari igihombo ku bana b’abakobwa kuko ryabafashaga kwitinyuka.
Ati “Igihombo
cyo nticyabura cyane cyane ku bana b’abakobwa kuko ryarabatinyuraga bagatanga
imishinga y’abo bakabafasha kuyishyira mu bikorwa bikanazamura imibereho y’abo.”
Ariko kandi
afite icyizere cy’uko rizagaruka cyangwa Leta igashyiraho ibindi bikorwa
bifasha umukobwa w’umukobwa kwitinyuka.
Akomeza ati “Gusa
nanone ababihagaritse bafite impamvu cyane ko baba barebera inyungu z’abakobwa
muri rusange bifuza ko batera imbere. Reka twizera ko Miss Rwanda izagaruka mu
y’indi shusho cyangwa bakaturebera andi mahirwe azateza imbere umwana w’umukobwa
nk’uko basanzwe babigenza.”
Ingabire
Diane wegukanye ikamba rya ‘Miss Congeniality’ muri Rwanda 2020 yatangaje ko
yinjiye muri Sinema biturutse kuri Shaffy wamufashije
Ingabire
yavuze ko akimara kuva muri Rwanda 2020, yatangiye urugendo rwo gukabya inzozi
zo kwinjira muri filime
Ingabire
avuga ko mu minsi ya mbere atorohewe no gukina muri filime, kuko byari ibintu
bishya
Ingabire
yavuze ko ihagarikwa rya Miss Rwanda ryateye igihombo ku bakobwa, kuko
ryabafashaga kwitinyuka
Ingabire
avuga ko afite inzozi zo kuzatangira kwitunganyiriza filime ye
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘BAMENYA’ INGABIRE DIANE AGARAGARAMO (KU MUNOTA WA22)
KANDA HANOUREBE AGACE GASHYA KA FILIME ‘GASHUGI’ INGABIRE DIANE AGARAGARAMO
TANGA IGITECYEREZO