Kigali

Eddy Kenzo agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:12/03/2024 13:04
0


Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Uganda, Eddy Kenzo, ndetse na Kenny Sol ugezweho mu Rwanda bongewe mu bahanzi bo kuzataramira mu gitaramo cya Platini P.



Umuhanzi Nyarwanda Nemeye Platini yamamaye mu itsinda rya Dream Boyz kuva muri 2010 ariko rikaza gutandukana nyuma y'imyaka 10 ubwo Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC Indatwa yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z'amasomo.

Platin P yahise atangira kuririmba ku giti cye ndetse magingo aya arakunzwe cyane. Kuri ubu Platini P ageze kure imyiteguro y'igitaramo kidasanzwe yise 'Baba Xperience' cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki. Akomeje gutangaza abahanzi bazamufasha ku rubyiniro mu gitaramo kizaba ku wa 30 Werurwe 2023.

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2024, Platini P yatangaje ko umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda azaba ari muri iki gitaramo. Eddy Kenzo yagiye akorana indirimbo na Platini P kuva mu itsinda rya Dream Boyz ubwo bakoranaga 'No one like me' ndetse na 'Toroma' baherutse gukorana.

Usibye kuba Eddy Kenzo agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Platini P, basanzwe ari n'inshuti cyane ko muri 2022 ubwo Eddy Kenzo yazaga mu gitaramo cya Bianca Fashion Hub, aba bombi baratunguranye baratarama.

Si Eddy Kenzo gusa uzaririmba muri iki gitaramo cya Platin P kuko kuri uyu munsi ni nabwo Kenny Sol yatangajwe ko nawe azataramira muri iki gitaramo. Aba bahanzi biyongereye kuri Riderman, Urban Boyz na Nel Ngabo bari batangajwe mbere.

Eddy Kenzo azagaragara mu gitaramo cya Platini P 

Eddy Kenzo usanzwe ari umuyobozi w'urugaga rw'abahanzi bo muri Uganda ari hafi gutaramira mu Rwanda 

Kenny Sol azaba ari kumwe na Platini P mu gitaramo 

Platini P ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye kidasanzwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND