Itsinda ry'abaririmbyi bakomeye mu muziki w'u Rwanda, Orchestre Impala ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ryatangaje ko rigiye gukora igitaramo cyabo bwite nyuma y’imyaka 10 bazahuza no kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika, uzizihizwa tariki 31 Werurwe 2024.
Mu myaka 10 ishize, iri tsinda ryagaragaye mu bitaramo
bikomeye birimo n’ibya Iwacu Muzika Festival, ibyategurwe n’uruganda rwa SKOL,
Sosiyete n’ibigo bikomeye mu Rwanda, byose byari bigamije gufasha abakunzi b’abo
kwizihirwa.
Ni itsinda ritanga ibyishimo ku bisekuru byombi!
Ahanini bitewe n’ibihangano by’abo, ndetse n’uburyo bagiye biyegereza abafana b’abo
mu bice bitandukanye.
Umunyamuziki Munyanshoza Dieudonne uri mu bagize iri
tsinda, yabwiye InyaRwanda ko nyuma y’imyaka 10 ishize badategura igitaramo
cyabo bwite, igihe kigeze kugirango bataramira abakunzi b’abo binyuze mu cyo
bateguye.
Yavuze ko kudategura ibitaramo by’abo bwite, ahanini
byaturutse ku rugendo bakoze rwo kongera kwiyubaka nk’itsinda no kuba
barazitiwe n’ubushobozi bwanatumye badahita babona ibikoresho by’umuziki bari
bakeneye.
Ati “Nibyo koko imyaka 10 irashize tudakora igitaramo
cyacu bwite. Ariko hari impamvu nyinshi zagiye zibitera, zirimo nko kubura
ubushobozi bwo kubitegura, urabizi gutegura ibitaramo bisaba amafaranga n’ubundi
bushobozi butuma bishoboka.”
Akomeza ati “Twagiye turirimba mu bitaramo twabaga
twatumiwemo, kuri iyi nshuro rero twarisuganyije dutekereza uko twakora
igitaramo cyacu bwite twahuje no kwizihiza Umunsi wa Pasika.”
Amwe mu masomoo ya Kiliziya azirikanwa kuri uyu munsi
harimo Isomo ryo 2: Abanyakolosi 3,1-4 hagira hati “Bavandimwe, ubwo mwazukanye
na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana;
nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none
ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We
bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo
ryisesuye.”
Munyanshoza avuga ko muri uko kwitegura, baniyambaje
umuhanzi ubimazemo igihe kinini, Makanyanga Abdul bazahurira ku rubyiniro. Aba
bombi baherukaga guhurira mu gitaramo, Makanyaga yizihirijemo imyaka 50 ishize ari
mu muziki.
Hari inkoranyamagambo yasobanuye ko Pasika ari “umunsi
mukuru w’ingenzi Abakristo bizihiza, bibuka izuka rya Yesu Kristo.”
Munyanshoza akomeza avuga ko bari gutekereza n’abandi
bahanzi bazafatanya muri iki gitaramo. Ati “Kugeza ubu Makanyaga niwe twamaze
kwemeranya. Ntekereza ko mu gihe kiri imbere tuzaba twatangaje undi muhanzi
tuzakorana cyangwa se n’izindi gahunda uko ziteye.”
Mima La Rose watangiranye n’iri tsinda, yavuze ko
kugarura Orchestre Impala kari akazi katoroshye, kuko basabwaga arenga Miliyoni
7 Frw yo kugura ibikoresho by’umuziki.
Mu bushobozi yari afite, Munyanshoza Dieudonne yemeye
gutanga Miliyoni 3 Frw hagurwa ibikoresho, ubundi Orchestre Impala yongera
gusubiza mu ngamba.
Ubwo tariki ya 4 Mutarama 2024, bahuraga n’abafana b’abo,
abagize iri tsinda, bagaragaje ko mu rugendo rwabo bagiye bahura n’ibicantege,
birimo nko gutaramira mu Ntara, kenshi bakabura amafaranga yo kugaruka i Kigali
Munyanshoza yanashimye cyane ubuyobozi bw’Igihugu,
anavuga ko bazagira uruhare mu matora ya Perezida n’abadepite, kuko hari
ibihangano bari gutegura.
Mu bihe bitandukanye, Orcheste Impala yacurangiye
abanyarwanda indirimbo zabashimsihije cyane kandi ifasha Leta mu gukangurira
abaturage amajyambere n’ibindi.
Umwihariko wayo ni uko ari ryo tsinda ryamaze igihe
kirekire ritarasenyuka nk'uko byagendekeraga andi matsinda mu bihe bitandukanye
mu Rwanda.
Ryanyuzemo abahanga mu muziki nka Soso Mado, Tubi Lando, Mimi La Rose, Maitre Lubangi, Pepe larose, Semu, n'abandi.
Kandi bamamaye
mu ndirimbo nka 'Nyiramaliza', 'Anita Mukundwa', 'Abagiramenyo', 'J’ai bien
choisi', 'Anonciata', 'Ese ko Ugiye', 'Aliya', 'Goretti' n'izindi.
Orchestre Impala yatangaje ko igiye gukora igitaramo
cyabo bwite nyuma y’imyaka 10 kizabera kuri Hill Top Hotel
Orchestre Impala yasobanuye ko bari bamaze igihe
badakora igitaramo cyabo ahanini bitewe n’ubushobozi
Makanyaga Abdul yatangajwe mu bahanzi bazafasha
Orchestre Impala muri iki gitaramo kigamije gusabana n’abakunzi b’abo
TANGA IGITECYEREZO