Kigali

Ismael Mwanafunzi yibarutse imfura

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:11/03/2024 13:08
0


Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi n'umugore we bibarutse imfura y'umuhungu



Umunyamakuru wo ku kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, RBA, Ismael Mwanafunzi n'umugore we Claudine bibarutse imfura yabo y'umuhungu.

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 n'ibwo Inyarwanda yahawe amakuru ko umunyamakuru Ismael Mwanafunzi uzwi mu biganiro bucukumbuye bizwi nk'Ibyegeranyo, we n'umugore we Mahoro Claudine bibarutse imfura y'umuhungu.

Yanze kuvuga byinshi kuri iyi mfura y'aba bombi, agira ati "Nta byinshi ndibuvuge, urabizi Mwanafunzi ntabwo akunda ko ubuzima bwe bwite bujya ku ka rubanda, gusa twakiriye umwana mu muryango we, ukaba Iwacu".

Ismael Mwanafunzi n'umugore we Mahoro Claudine barushinze ku wa 01 Nyakanga 2023 mu bukwe bwabereye mu Ntara y'Amajyepfo mu karere ka Huye mu busitani bwa Indangamurage.

Ismael Mwanafunzi uzwi mu biganiro bicukumbuye, yabaye umunyamakuru wa Isango Star ari naho yamamariye kuri ubu akaba akora kuri RBA byumwihariko kuri Radio Rwanda.

Umugore we Mahoro Claudine nawe yabaye umunyamakuru wa Radio TV 10, icyakora aza kuva muri uyu mwuga.

Umuryango wa Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine wibarutse imfura 

Byari ibyishimo ubwo aba bimbi barushingaga

Soma inkuru bifiyanye isano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND