Kigali

Tembera umuryango wa LeBron James umenye umugore, n'abana be

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/03/2024 6:18
0


LeBron James wameyekanye mu mikino ya basketball muri NBA, ni umwe mu bakinnyi bazwiho kuba bakunda imiryango yabo. Ubu ni umu papa w'abana batatu.



LeBron James ni umugabo utazwiho ibyo gushurashura, kuko kugeza ubu aracyabana n'umugore bakundanye bari mu mashuri yisumbuye, uwo umugore ni Savannah James.

LeBron James na Savannah James, bafite abana batatu, Bisobanuye ko bubatse umuryango w'abantu batanu.

LeBron James na Savannah James, bafite abahungu babiri aribo LeBron Bronny Junior na LeBron Bryce James . Si abo gusa, bafite n'umukobwa witwa Zhuri James .

Umuryango wa LeBron James ni ikimenyabose, kubera ko byinshi bibera mu muryango bigaragara kuri tiktok. Tiktok ni urubuga umugore wa LeBron James, Savannah akunda gukoresha cyane. Usanga iyo umuryango wasohotse, ibyo bakoze byose bigaragara kuri uru rubuga.

 Urukundo rwa LeBron James na Savannah James rwatangiriye muri St. Vincent-St. Mary High School ubwo biganaga mu mashuri yisumbuye. Ni abantu bashakanye baziranye neza cyane, kuko mu rukundo rwabo, bagiye bahura na byisnhi byashoboraga kubatandukanya, gusa biza kurangira batsinze umwanzi bashinga urugo rwabo nk'uko bakuze babyifuza.

Mu mwaka wa 2012 nibwo LeBron James yifashishije impeta ikoze muri Diyama, ayambika Savannah James, amusaba ko yazamubera umugore mu buzima asigaje ku isi. Savannah James, ntabwo yazuyaje, yarabyemeye.

Nyuma y'umwaka umwe LeBron James yambitse Savannah James impeta, ku  itariki 14 Nzeri 2013 muri San Diego, nibwo LeBron James yashingiranywe na Savannah James ku mugaragaro, batangira kwitwa umugore n'umugabo.

Savannah James wakunze kugaragara cyane akoresha urubuga rwa tiktok, azwi cyane ko ari umwe mu bashigikira LeBron James mu mukino wa Basketball, ndetse akaba ariwe mufana we ukomeye.

Savannah James, azwiho gucunga neza umutungo w'umuryango, akaba anita ku bindi ibikorwa bibyarira umuryango we na LeBron James inyungu.

Nubwo Savannah James na LeBron James bashingiranwe muri 2013, bari bamaze igihe babana nk'abakundana gusa, ndetse bari barabyaranye abana.

Ku itariki 6 Ukwakira 2004, nibwo LeBron James na Savannah James, bibarutse imfura yabo LeBron Bronny Junior. LeBron Bryce  James, yabonye izuba ku  itariki 14 Kamena 2007, naho ku itariki 22 Ukwakira 2014, bibarutse Zhuri James.

Abana bose ba LeBron James na Savannah James, bakuranye impano yo gukina Basketball, impano yatumye papa wabo aba icyogere ku isi.


LeBron James na Savannah James bafitanye abana batatu, ubu bafite umuryango w'abantu batanu 


LeBron James na Savannah James n'umuryango wose, baba mu nzu y'akataraboneka iba muri San Diego 


LeBron James na Savannah James bakoze ubukwe mu 2013 


LeBron James na Savannah James batangiye gukundana biga mu mashuri yisumbuye 


Zhuri ni bucura wa LeBron James na Savannah James 


Umuryango wa LeBron James ukunda kumushigikira mu mikino itandukanye 


Abana ba LeBron James nabo bafite impano yo kunina basketball 


LeBron James na Savannah batangiye kwibaruka mbere y'uko babana byemewe n'amategeko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND