RFL
Kigali

BAL: ikipe yo mu Burundi yahishe ibirango bya 'Visit Rwanda'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/03/2024 20:34
2


Ikipe yo mu Burundi ya Dynamo Basketball Club yakinanye imyambaro yatwikiriye ahanditse 'Visit Rwanda' mu mikino Nyafurika ya Basketball, BAL 2024.



Guhera kuri uyu wa Gatanu ni bwo hatangiye gukinwa imikino ya Basketball Africa League, BAL 2024 i Pretoria muri Africa y'Epfo.

Ikipe ya Dynamo niyo ihagarariye igihugu cy'u Burundi ikaba iri mu itsinda ririmo Cape Town Tigers yo muri Afrika y’Epfo, Petro de Luanda yo muri Angola na Fus Rabat yo muri Maroc.

Umukino wayo wa mbere yatangiye ikina na Cape Town Tigers Saa moya z'umugoroba. 

Nk'uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi byari byabitangaje ntabwo abayobozi bakuru bo muri iki gihugu bumvaga ukuntu ikipe yabo ya Dynamo iri bukine yambaye imyambaro yamamaza igihugu cy'u Rwanda (Visit Rwanda) kandi bafitanye ibibazo.

Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi, FEBABU ryahisemo kwandikira abayobora BAL n'Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) babasaba ko Dynamo BBC yakwemerwa gukinana imyambaro yayo bwite, itariho ikirango cy’umuterankunga, Visit Rwanda.

FEBABU kandi yari yabwiye abayobora BAL na FIBA ko ikipe yabo nitemererwa gukina yambaye imyambaro itariho Visit Rwanda ihita ifata umwanzuro wo kuva muri iri rushanwa.

Nubwo hari amakuru yari yagiye hanze avuga ko icyifuzo cya FEBABU cyatewe utwatsi ariko ikipe ya Dynamo BBC yakinanye imyambaro iriho ibintu bitwikiriye ahasanzwe handitse 'Visit Rwanda' ku nda mu nsi ya nimero.

Visit Rwanda ni umuterankunga muri Basketball Africa League binyuze mu rwego rw'igihugu rushinzwe iterambere (RDB).


Dynamo BBC yakinanye imyambaro itagaragaza ibirango bya Visit Rwanda  



Umukinnyi wa Dynamo BBC yambaye umwambaro utagaragaza ibirango bya 'Visit Rwanda'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pirote6 months ago
    Mbega urwango NTAKINDI nyine
  • Hah6 months ago
    Mbega ishyari hahhh





Inyarwanda BACKGROUND