RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku mafaranga y'amande acibwa abakinnyi babonye amakarita muri ruhago mu Bwongereza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/09/2024 10:34
0


Umupira w'amaguru mu Bwongereza ufite umwihariko ko ariwo ukunzwe ku Isi. Benshi bari bazi ko umukinnyi ubonye ikarita mu mupira w'amaguru muri icyo gihugu, birangirana no guhanwa ako kanya, ntibamenye ko ukurikije ikarita umukinnyi yahawe, hiyongeraho amande y'amafaranga.



Akenshi abakurikirana umupira w'amaguru byumwihariko wo mu Bwongereza, bazi ko iyo umukinnyi abonye ikarita y'umuhondo, aba ahawe gasopo yo kongera gukora irindi kosa, kuko aba azi ko nakora irindi kosa aza kuva mu kibuga gusa. 

Abakunda umupira wo mu Bwongereza uyoborwa na FA, bazi ko iyo umukinnyi abonye amakarita abiri y'u muhoondo mu mukino umwe, birangirana no kubona ikarita itukura, bikamuviramo gusiba umukino ukurikiyeho gusa. 

Benshi bazi ko iyo umukinnyi akoze ikosa rikomeye agahabwa ikarita itukura mu mukino, ahita avanwa mu kibuga, hanyuma ntiyemererwe gukina umukino ukurikira gusa. 

Benshi bazi ko iyo mu ikipe imwe abakinnyi beretswe amakarita menshi mu mukino umwe, birangirana n'uwo mukino, gusa siko bimeze. 

Benshi kandi bazi ko iyo umukinnyi yujuje amakarita atanu y'u muhondo mu irushanwa rimwe, birangirana no gusiba umukino uba ukurikiye uwo yaboneyeho ikarita ya Gatanu gusa. 

Amande acibwa abakinnyi bitewe n'ubwoko bw'ikarita bahawe

Ishirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza FA, ryashyizeho amande, cyangwa amafaranga ahanishwa abakinnyi bitwaye nabi mu kibuga, bagahabwa amakarita. 

Iryo Tegeko ntabwo rireba amakipe akina Shampiyona y'icyiciro cya mbere English Premier League gusa, ahubwo areba ibyiciro byose bikina umupira w'amaguru mu Bwongereza. 

Ni amategeko yubahirizwa mu marushanwa yose yemewe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza FA. 

Iyo umukinnyi ahawe ikarita y'umuhondo, ahanishwa 10£ akatwa ku mushahara we, yabona amakarita abiri y'umuhondo mu mukino umwe, agakatwa 35£, ajya muri FA. 

Umukinnyi iyo ahawe ikarita y'umutuku y'ako kanya itabanjirijwe n'imihondo, ubwo aba yakoze ikosa rikaze cyane, icyo gihe yishyura 55£ ajya mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza FA.

Ikipe imwe iyo abakinnyi bayo batandatu bawahe amakarita y'u muhondo kuzamura, iyo kipe icibwa amande angana n'ibihumbi 25£, iyo abakinnyi barenze 12 babonye amakarita y'umuhondo, ikipe icibwa ibihumbi 50£.

Iyo umukinnyi yujuje amakarita atanu y'u muhondo, arongera akishyura amande atangwa kuri buri karita, yiyongera ku yo yagendaga ahanishwa ubwo yahabwaga iyo karita. 

Buri uko ukwezi gushyize, FA yandikira ubutumwa bwa Email mu ikipe, ibamenyesha ko hari abakinnyi baribereyemo umwenda kubera amakarita baba babonye. 

Umusifuzi Anthony Tyler usifura Shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, niwe uhabwa amanota menshi muri FA mu kuyungura mu buryo bw'amafaranga, kubera ko akunda gutanga amakarita menshi mu mikino aba yasifuye.

 Uyu Anthony Tyler mu mukino uherutse guhuza Chelsea na AFC Bournemouth yatanze amakarita 15 y'umuhondo, kandi buri kipe yabonye amakarita ari hejuru y'atandatu. Bivuze ko amakipe yombi yahanishijwe amande y'ibihumbi 50£, abakinnyi ku giti cyabo babonye amakarita, bagahanihwa 150£ bose hamwe. Ubwo bivuze ko uwo mukino Anthony Tyler yasifuye, FA yasaruyemo amande angana na 50150£.

Amakarita atangwa mu mupira w'amaguru mu Bwongereza akurikirwa n'amande y'amafaranga 


Umusifuzi Anthony Tyler, niwe uzwiho gutanga amakarita menshi mu Bwongereza 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND