Manchester United yamaze gushaka abahanga mubyo kubaka ibibuga bigezweho, kugira ngo bazayifashe kuvugurura Stade ya Old Trafford, bakayigira stade nziza ku isi.
Mu ntego za Sir Jim Ratcliffe umuherwe uyubora Manchester United, harimo kuyigeza kuri nyinshi bishoboka, haba mu musaruro wo mu kibuga, mu ibikorwa remozo, ndetse no kuyigarurira icyubahiro imaze imyaka 12 itakaje.
Sir Jim Ratcliffe yamaze gutangaza ko Manchester United igiye mu mishinga yo kuvugurura Old Trafford, ikarenga Syade ya Wembley mu bwiza. Jim Ratcliffe avuga ko Old Trafford izaba ihigabwa ubwiza na Santiago Bernabeau ya Real Madrid, na Camp Nou ya FC Barcelona.
Umushinga wo kuvugurura Old Trafford, uyobowe n'inzobere Lord Sebastian Coe, umwe mu bateguye ibibuga byo mu bwongereza byakiniweho Olympic ya 2012, Sara Todd ushinze kurinda iki kibuga na Andy Burnham. Abo bose bareberererwa na Kapiteni w'ibihe byose wa Manchester United Gary Neville.
Amakuru Inyarwanda Sports ikesha One Football, avuga ko Manchester United itazava kuri Old Trafford nubwo hazaba hari imirimo yo kuvugurura iyo Stade.
Bivugwa ko hazigwa uburyo bwo kuyivugurura ikinirwaho, bitakunda, hakubakwa indi Stade nshya, mu butaka bwa Old Trafford.
Manchester United, yafashe umwanzuro wo kuvugurura Old Trafford, nyuma yuko umuherwe Sir Jim Ratcliffe yemeye ko azakora ku mafarangaye, agatanga angana na £237m yo kuvugurura ibikorwa remozo bya Manchester United bitakijyanye n'igihe.
Bivugwa ko ni biba ngombwa ko Old Trafford yubakwa bushyashya, bizasaba n'ubufasha bw'abandi baterankunga bayo, kuko £237m za Sir Jim Ratcliffe zitakubaka Stade ikenewe igezweho.
Ni habaho kuvugurura Old Trafford gusa, Bivugwa ko hazakoreshwa mu mafaranga Sir Jim Ratcliffe yemeye.
Manchester United yegukanye gikombe cyayo cya mbere mu 1908, yatangiye gukinira kuri Old Trafford mu 1910, kugeza ubu iracyakinira kuri Old Trafford.
Iki kibuga, cyubatswe hafi y'umugezi wa Irwell, kuri uwo mugezi hari ibikuta bibiri byitwaga Trafford. Kimwe cyari kihamaze igihe, ikindi cyubatswe vuba. Ikibiga cya Manchester United bacyubatse hafi ya cya gikuta gishaje cya Trafford, nuko bahitamo kuyita Old Trafford.
Manchester United igiye gutangira umushinga wo kuvugurura Old Trafford
Sir Jim Ratcliffe yiyemeje kuzakora mu Mafaranga ye, amavugurura ibikorwa remozo bya Manchester United
Sir Jim Ratcliffe ashaka old Trafford ihiganwa na Santiago Bernabeau ya Real Madrid na Camp Nou ya FC Barcelona
TANGA IGITECYEREZO