Nyuma y'umwaka abakunzi ba filime basezeranijwe igice cya Kane cya filime yakunzwe cyane ya 'Bad Boys' , kuri ubu Will Smith wayamamayemo yamaze guteguza iki gice anatangaza igihe kizasohokera.
Umwaka urashize icyamamare muri Sinema, Will Smith n'umunyarwenya Martin Lawrence bemeje ko hari gukorwa igice cya Kane cya filime yabo 'Bad Boys' yakunzwe na benshi. Ubwo batangazaga ibi benshi bagize amatsiko y'igihe izasohokera, gusa kuri ubu bamaze kumwarwa amatsiko.
Will Smith akoresheje urubuga rwa Instagram afatanije na Martin Lawrence, yashyizeho ifoto yabo bombi bafotowe ku munsi wa nyuma wifatwa ry'amashusho y'iyi filime maze yandikaho ati: ''Turayirangije! Burigihe ndikumwe n'uyu muntu wanjye dukora maji (Magic).
Ifoto ya nyuma Will Smith na Martin Lawrence bafotowe barangije gukina igice cya 4 cya 'Bad Boys'
Will Smith yarengejeho ahita atangaza n'igihe iyi filime izasohokera ko ari ku itariki 07 Kamena 2024. Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari bayitegereje bakiriye aya makuru neza, mu gihe abandi bahise bayateramo n'urwenya bati 'Iki gice muzagishyiremo na Chris Rock' Will Smith yakubise urushyi imbere y'imbaga mu birori bya Oscars 2022.
Igice cya gatatu cya Bad Boys cyasohotse muri Mutarama ya 2020
N'ubwo Will Smith na Martin Lawrence bateguje isohoka ry'iki gice gitegerejwe na benshi, ntibigeze bavuga abandi bakinnyi bazayigaragaramo dore ko babagize ibanga ngo abafana bazatungurwe n'isohoka.
Bad Boys izwiho kuba yaragiye ikinwamo n'ibyamamare nka Gabriel Union, Kate Del Castillo, Charles Melton, Vanessa Hudgens, Alexander Ludwig. Mu gihe Dr. Dre na DJ Khaled aribo batunganya indirimbo zikoreshwamo.
Iyi filime yakunzwe yatangiye gusohoka bwa mbere mu 1995
Bad Boys ni imwe muri filime zanditse amateka ikanakundwa ku rwego mpuzamahanga ndetse iri no muri filime zinjije amafaranga menshi. Igice cyayo cya mbere cyasohotse mu 1995, igice cya kabiri gisohoka mu 2003 mu gihe igice cya 3 cyasohotse mu 2020 cyikinjiza akayabo ka miliyoni 426 za madolari ku munsi wa mbere ishyirwa ku isoko.
Igice cya 4 cya 'Bad Boys' kizasohoka ku itariki 07/06/2024
TANGA IGITECYEREZO