Umuhanzi akaba n’umwarimu ku ishuri ryigisha Muzika 'Rwanda School of Creative Arts and Music' ryahoze ryitwa Nyundo Music School, Iradukunda Aimable [Yugi Umukaraza] yinjiye mu muziki ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Higher.”
Uyu musore yasoje amasomo ku Nyundo mu gihe kimwe n’abarimo
umuhanzi Kenny Sol mu mwaka wa 2018, aho yigaga ibijyanye no gucuranga ibyuma
bitandukanye by’umuziki cyane cyane ingoma.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Yugi yavuze ko akimara
gusoza amasomo ye, ku Nyundo bashyize ku isoko akazi ku mwanya w’umwarimu
wigisha kuvuza ingoma, atanga ibyangombwa bye kandi akora ikizamini abasha
gutsinda.
Kuva ubwo atangiye kwigisha ku Nyundo. Yasobanuye ko
mu gihe amaze ku Nyundo yahigiye byinshi byanatumye ashyira mu bikorwa inzozi
yahoranye zo kwinjira mu muziki.
Ati “Muri iki gihe ndi umwarimu wigisha ibijyanye no
kuvuza ingoma. Ubwo nasozaga amasomo naje gukora, bangirira icyizere babona ko
mbishoboye.”
Akomeza ati “Kwinjira mu muziki rero ni uko ari ibintu
nkunda, kandi nkunda umuziki, kuko mbona ariyo nzira yo kunyuzamo ibyiyumviro
byanjye.”
Yugi avuga ko gukora umuziki nk’umwuga, byaturutse ku
bihe yanyuzemo ubwo yaririmbaga muri korali ya ADEPR, kandi agacurangira
korali.
Yasobanuye ko yinjiye mu muziki afite umwihariko, kuko
ashaka kubakira urugendo rwe ku njyana ya Afro Fusion ahuza n’umuco w’u Rwanda.
Ati “Ndashaka gukora umuziki wubakiye kuri
Afro-Fusion. Umwihariko wanjye ni uko izaba ihuje umuco w’u Rwanda ku buryo
buri wese yabyumva ko uturuka mu Rwanda, kandi buri wese yawisangamo.”
Yungamo ati “Ndifuza ko ibindimo byose byazagera
kubatuye Isi yose bikababera ibibasubizamo imbaraga z’ejo hazaza.”
Yugi yavuze ko ajya kwinjira mu muziki, hari
abatarabyiyumvishije ahanini bitewe n’uko bari bamuzi nk’umucuranzi w’ingoma
bakiyumvisha ko atazabishobora.
Ati “Ibicantege byo byari byinshi. Kubera y’uko abantu
benshi ntabwo biyumvishaga y’uko nava ku byo gucuranga ingoma kubera ko niho
nari mfite abakunzi benshi. Benshi batekerezaga ko ndetse gucuranga ingoma,
bikagorana, bakambwira bati ibintu byo kuririmba bireke turagushaka ku ngoma.”
Akomeza avuga ko atahaye umwanya abamuca intege,
ahubwo yinjiye mu muziki agamije gutanga ubutumwa bw’ubumwe n’urukundo, kandi
no kuvuza ingoma azakomeza kubikora nk’uko bisanzwe. Yifuza ko umuziki we
wahuriza hamwe abantu, bakarangwa n’umunezero, kandi abari mu rukundo
rugakomera.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ‘Higher’
yashyize hanze yakozwe na Mok Vybz n’aho amashusho (Video) yafashwe kandi
atunganywa an Fayzo Pro.
Yugi yatangaje ko yinjiye mu muziki hari abatabyumva
kubera ko bamuzi nk’umucuranzi w’ingoma
Yugi asanzwe ari umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya
Shauku Band
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HIGHER’ YA YUGI
TANGA IGITECYEREZO