RFL
Kigali

Kamonyi: Umugabo wavuye iwe agiye kwishyuza mugenzi we yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/03/2024 15:11
0


Umugabo utuye mu Murenge wa Ngamba, yavuye iwe agiye kwishyuza mugenzi we amafaranga, bamusanga yapfiriye mu ishyamba.



Mu joro ryo kuwa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, umugabo wari utuye mu Murenge wa Ngamba witwa Uwimana Theogene wari ugiye kwishyuza mugenzi we amafaranga yari amubereyemo, bamusanze mu ishyamba yapfuye.

Bamwe mu batuye uwo Mudugudu wa Nyabitare bavuze ko uyu mugabo witwaga Uwimana Théogene yavuye iwe mu masaha ya nimugoroba, ababwira ko agiye kwishyuza umugabo mugenzi we umubereyemo umwenda mu Mudugudu wa Rugarama uhana imbibi n'uwabo.

Ahagana saa mbiri z'ijoro, umurambo we wasanzwe hafi y’iryo shyamba riri hagati y'umudugudu wa Rugarama n'uwo atuyemo.

Umwe mu baturage yavuze ko urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ubonywe n'umuturage. Ati: “Akimara kubona uwo murambo yahise yihutira kubibwira abo mu Muryango we ndetse n’abaturanyi baratabara.”

Umukuru w’Umudugudu wa Nyabitare Nsanzamahoro Samuel, yavuze ko ayo makuru  bamaze kuyamenya babimenyesheje inzego zitandukanye.

Ati “Kugeza ubu abaturage n’Inzego z’ibanze bategereje ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha bahagera kugiira ngo bakore iperereza ry’ibanze mbere yuko umurambo ujyanwa mu buruhukiro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque  aganira n'Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko basanze acuramye yaguye mu mufurege bikavugwa ko yahageze yasinze cyane akananirwa kwiyegura yaguye.

Ati “Mu byo twabashije kubona nta mugizi wa nabi wamwishe ahubwo yanyoye inzoga ararenza.” Gitifu Munyakazi avuga ko bategereje RIB kugira ngo ikore iperereza.

Uwimana Théogene wapfuye yasize Umugore n’abana 3 ndetse n’Umwuzukuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND