Rutahizamu w'umuganda Musa ashobora kujyanwa mu nkiko kubera gusinyira amakipe arimo Massafi Al Jonob SC yo muri Iraq na Bull FC yo muri Uganda.
Tariki
13 Mutarama nibwo Musa Esenu wari ushoje amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports,
yasinyiye ikipe ya Massafi Al Jonob SC yo muri Iraq amasezerano y'umwaka umwe. Uyu
musore nta minsi iciyeho, yahise asinyira na none ikipe ya Bul FC ikina icyiciro
cya mbere muri Uganda.
Kuki Musa Esenu yasinyiye amakipe abiri
icyarimwe
Musa
Esenu akimara gusinyira ikipe ya Massafi Al Jonob, ntabwo yahise abona
ibyangombwa by'inzira kugira ngo yerekeze muri iyi kipe nshya, aribyo byatumye
yumva ko kujya muri Iraq byanze agahita asinyira Bul FC y'iwabo.
Ubusanzwe
ku mukinnyi kugira ngo abone icyangombwa cy'inzira kujya muri Iraq bisaba
ukwezi gusa icya Musa Esenu cyatwaye ibyumweru 2 kubera uburyo ikipe
yamushakagamo.
Musa
Esenu yari yabwiwe ko nubwo ibyangombwa bimuzana muri Iraq bitaraboneka, ariko
azajya ahembwa ndetse agafatwa nk'umukinnyi bisanzwe.
Ibyangombwa bya Musa Esenu biri muri Iraq ubu ntiyemerewe no gukinira muri Uganda
Tariki
4 Gashyantare ikipe ya Massafi Al Jonobo yandikiye Bul FC iyimenyesha ko yakoze
amakosa yo gusinyisha Musa Esenu kandi yari afite amasezerano n'iyindi kipe. Tariki
11 Gashyantare Bul FC yaje gusubiza Massafi ibamenyesha amakosa bakoze gusa ko
bifuza kubiganiraho bigakemuka bitagiye mu nzego.
Tariki 26 Gashyantare Massafi yandikiye Bul FC iyimenyesha ko nta bindi biganiro bakeneye uretse kwishyura amafaranga batanze mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Iraq bandikisha Musa Esenu, kwishyura amafaranga y'abakomisiyoneri bazanye Musa Esenu ndetse no kwishyura amafaranga y'ibyangombwa bamushakiye na tike y'indege bari bamuguriye.
Massafi yategetse
ko ibi bitagomba kurenga tariki 29 Gashyantare, bitakorwa bakajyana ikirego muri
FIFA.
Musa Esenu yavuye muri Rayon Sports mu ntangiriro z'uyu mwaka, akaba yari ayimazemo imyaka 2 ndetse kuri ubu Rayon Sports ikaba yarabuze umusimbura we
TANGA IGITECYEREZO