RFL
Kigali

Kendall Jenner yasubiranye na Devin Booker nyuma y'umwaka batandukanye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/02/2024 9:18
0


Umunyamideli kabuhariwe, Kendall Jenner wari umaze umwaka atandukanye n'umukinnyi wa Basketball Devin Booker, ubu bongeye gusubirana mu rukundo.



Kendall Jenner umunyamideli uri mubinjiza agatubutse ku Isi, akaba anafite kompanyi ikora ikinyobwa cya 'Tequila' kizwi ku izina rya 'The 818', amaze amezi atatu atandukanye n'umuhanzi Bad Bunny ukomoka mu gihugu cya Puerto Rico, kuri ubu yongeye gusubirana n'umukunzi we wa kera Devin Booker bari bamaze umwaka batandukanye.

Kendall Jenner uherutse gutandukana na Bad Bunny yasubiye ku mukunzi wa kera

Ni nka bya bindi bavuga ngo 'amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho' nibyo byabaye kuri uyu munyamideli Kendall Jenner watandukanye na Devin akajya mu bandi none akaba yongeye ku musubiraho nk'uko TMZ yabitangaje. Aba bombi bari baratandukanye mu Kwakira kwa 2022.

Kendall yasubiranye na Devin bari bamaze umwaka batandukanye

TMZ ivuga ko amakuru y'urukundo rwabo yatangiye kuvugwa muri Mutarama ko Kendall Jenner w'imyaka 28 na Devin Booker w'imyaka 27 ukinira ikipe ya Phoenix Stars biyunze bagasubira mu rukundo dore ko ubwo batandukanaga nta mpamvu ikomeye yabatanyije uretse kuba buri umwe yarahuze ndetse no kuba baba mu mijyi itandukanye ku buryo kubonana byabavunaga.

Aba bombi baherutse gufotorwa bishimanye mu ruhame

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko gusubirana kw'aba bombi bimaze gusa nk'ibimenyerwa kuko mu 2020 bigeze gutandukana amezi 6 bongera gusubirana mu 2021 aribwo batandukanye mu 2022. Mbese ngo urukundo rwabo rwatangiye mu 2019 rurangwamo n'akavuyo ko gutandukana basubirana bya hato na hato.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND