RFL
Kigali

USA: Ibitero bya Israel muri Gaza byabaye umutego w'umushibuka kuri Biden

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/02/2024 22:05
0


Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, byatangaje ko mu ishyaka ry'abademukarate Perezida Joe Biden batavuga rumwe kuri Kandidatire ye nyuma y'impaka z'urudaca zishingiye ku gushyigikira ibitero bya Israel mu Ntara ya Gaza



Ishyaka ry'Aba Demokarake ryacitsemo ibice biturutse ku myitwarire ya Perezida Joe Biden mu gushyigikira ibitero bya Israel mu Ntara ya Gaza.

Ibi biratera impungenge ko ugushyigikirwa kwe mu matora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka gushobora kugabanuka.

Bamwe mu bayobozi mu ishyaka ry’aba Demokarate babwiye ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, ko ibiro by’umukuru w’igihugu (White House) ko amakimbirane yavutse mu ishyaka bitewe n’intambara yo muri Gaza azayoyoka ubwo Perezida Biden azaba atangiye ibikorwa byo kwiyamamaza.

Biteganyijwe Donald Trump, umukeba we ko azahagararira ishyaka ry’aba Repubulike bazaba bahanganyemo na n'abademokarate bashobora guhagararirwa na Joe Biden.

Leta ya Michigan ishobora kuba isibaniro hagati ya Joe Biden na Donald Trump nyamara hagendewe ku biganiro Reuters yagiranye na bamwe mu bayobozi bakuru muri iri shyaka, abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Biden, ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, biraboneka ko hari ubwumvikane buke mu ishyaka ry'abademukarate.

Reuters ivuga yaganiriye kuri iyi ngingo n’abategetsi bakuru mu ishyaka n’abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza barenga 10 ndetse n’ababa mu nteko itora n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa Muntu  barenga 60. Hakurikijwe ibiganiro abo batanze, biraboneka ko mu gihe habura amezi icyenda ngo itora ry’umukuru w’igihugu ribe, ikibazo kirimo kurushaho kujya i rudubi.

Ukudafata icyemezo ku busabe bwo guhagarika intambara burundu, muri iyi ntambara kuri Joe Biden byakuruye uburakari mu gice kimwe cy’abanyamerika cyamuhesheje intsinzi mu 2020, kuva ku banyamerika b’abirabura kugeza ku mbirimbanyi z’abayisilamu muri leta ya Michigan ifatwa nk’ingenzi cyane mu matora.

Ikusanyabitekerezo rigaragaza ko abademokarate baciwemo ibice cyane n’uburyo Biden yashyigikiye Isiraheli yivuye inyuma kuva ku bitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga ibitero  muri  icyo gihugu bigahitana abagera ku 1,200.  

Nubwo bamwe  mu bayahudi b’abanyamerika, bakunze gutora aba Demokarate ku bwinshi, bashyigikiye Biden. Nyamara abademokarate bakiri batoya ndetse n’abirabura ntibashyigikiye imigenzereze ya Joe Biden Ku bitero bya Israel muri Gaza. Abo, babangamiwe cyane n’ubwiyongere bw’imfu zatewe n’ukwihorera kwa Isiraheli, ubu zigeze ku bantu hafi 30,000, nk’uko minisiteri y’ubuzima ya Gaza ibitangaza.

Muri Leta ya Michigan kuwa kabiri, mu gikorwa cyo guhatanira guserukira ishyaka ry’aba Demokarate, impirimbanyi z’abanyamerika bafite inkomoko mu barabu zari zamushyigikiye mu 2020 barahiye kutongera kumushyigikira. 

Aba basabye abatora kuri uru rwego rw’ibanze kugenzurira kuri iri tora ry’igerageza niba uburyo Biden yitwaye mu kibazo cya Gaza bidashobora kumutera gutakaza amajwi muri iyi leta y’ingenzi cyane mu matora.

Mu kwizera ko bamara izi mpungenge, abategetsi bo mu biro bya Biden, ku itariki ya 8 Gashyantare 2024, bagiranye inama y’idasanzwe n’abayobozi b’abanyamerika b’abarabu bo muri leta ya Michigan.

Abakurikiranye  iby’iyo nama babwiye Reuters ko abayitabiriye babujijwe gushyira hanze ibyayivugiwemo. Mu byagarutsweho nk’uko bivugwa , abo bategetsi bavuze ku mfashanyo y’ubutabazi kuri Gaza, bibutsa ko Biden arimo kunenga Isiraheli mu ruhame ariko akanayishyigikira mu bitero byayo igaba Ku banya- Palestine.

Mu biganiro by’ibanga, abategetsi batatu babwiye umunyamakuru wa Reuters ko Biden na bamwe mu bajyanama be ba hafi bakomeje kurwanya ubusabe bw’agahenge karambye, nubwo hari igitutu cy’imbere mu ishyaka gisaba guhindura aho bahagaze.

Abajijwe kuri iki kibazo, Seth Schuster umuvugizi w’ibikorwa byo kwamamaza Biden yagize ati: “Perezida arimo guharanira kwegukana buri jwi kandi ibikorwa byacu bizakomeza tuganira imbona-nkubone n’abatora ku bibazo binyuranye, birimo n’icyerekeranye n’amahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Leta ya Michigan ubwayo ifite abarabu b’abanyamerika ndetse n’abayisilamu batora bagera ku 300,000. Kandi ni nayo yagize umubare munini w’abatora b’urubyiruko kurusha izindi mu gihugu mu itora ryo hagati muri manda ryabaye mu 2022. Ni ukuvuga abafite imyaka iri hagati ya 18 na 29. Muw’2020, Perezida Biden yari yegukanye iyi leta n’amajwi atarenze 155,000.

Nyamara ubu amatsinda yiswe Engage Action na Listen to Michigan, ayobowe n’impirimbanyi z’abayisilamu arimo aragerageza gushishikariza nibura 10 ku ijana by’abademokarate kudatora Biden, umubare waba ungana n’amajwi 10,000 madamu Hilary Clinton yatsindiweho na Donald Trump muri iyi leta mu 2016.

Ubutegetsi bwa Perezida Biden hagati muri uku kwezi kwa Gashyantare mu kanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano, bwari bwatanze igitekerezo cy’uko hashyirwaho agahenge k’agateganyo muri Gaza, ariko butambamira itorwa ry’umwanzuro usaba agahenge karambye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND