RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Kenneth Mitchell yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/02/2024 10:08
0


Umukinnyi wa filime, Kenneth Mitchell wamamaye muri 'Star Trek', 'Captain Marvel' n'izindi, yitabye Imana ku myaka 49 y'amavuko azize uburwayi bwa 'ALS' (Amyotrophic Lateral Sclerosis' yari amaranye imyaka itandatu (6).



Kenneth Alexander Mitchell umukinnyi wa filime ukomoka muri Canada, wakunzwe muri filime zitandukanye nka 'Star Trek' akanakina n'indi y'uruhererekane iyishamikiyeho yitwa 'Star Trek: Discovery' kuva mu 2017, yamaze kwitaba Imana azize uburwayi nk'uko umuryango we wabitangaje.

Itangazo ryababaje benshi ritangaza urupfu rwa Kenneth Alexander Mitchell, ryatanzwe n'umuryango we ku rubuga rwa X, aho bavuze ko yapfuye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare azize indwara ya 'ALS' (Amyotrophic Lateral Sclerosis''

Umukinnyi wa filime Kenneth Mitchell warumaze imyaka 6 agendera mu igare kubera indwara ya 'ALS' yitabye Imana

The New York Times yatangaje ko iyi ndwara uyirwaye atakaza ibiro cyane byumwihariko akanagira ibibazo by'imitsi no gucika intege mu maboko n'amaguru. Umuryango wa Kenneth Mitchell wavuze ko ariyo yamuhitanye ndetse ko yarayimaranye imyaka 6 ahanganye nayo.

Yitabye Imana afite imyaka 49 y'amavuko

Kenneth Mitchell yitabye Imana amaze gukina muri filime zigera kuri 28 harimo n'izuruhererekanye zanatumye ahatana mu bihembo bya 'DayTime Emmy's Awards' akanatwaramo igihembo. Asize umwana umwe w'umukobwa yabyaranye n'umugore we Susan May Pratt barushinze mu 2006.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND