RFL
Kigali

Ibitazibagirana kuri Peetah Morgan witabye Imana ku myaka 47 y'amavuko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/02/2024 12:17
0


Kizigenza mu njyana ya 'Reggae' Peetah Morgan, wabarizwaga mu itsinda rya 'Morgan Heritage' yabanagamo n'abavandimwe be bane (4), yamaze kwitaba Imana afte imyaka 47 y'amavuko.



Abakunzi b'injyana ya 'Reggae' n'abandi bose bakurikirana bya hafi umuziki wo muri Jamaica, ntibateze kwibagirwa amateka yanditswe na Peter Anthony Morgan wamamaye nka Peetah Morgan kuva yashinga itsinda rya 'Morgan Heritage' mu 1994 yari ahuriyemo n'abavandimwe be bane babashije kuvana iyi njyana iwabo bakayambukisha imipaka kugeza ku rwego mpuzamahanga.

Peetah Morgan wari umuhungu w'icyamamare Denroy Morgan umwe mu banyabigwi mu njyana ra 'Reggae', yababaje imitima ya benshi ubwo hatangazwaga amakuru y'urupfu rwe mu ijoro ryakeye.

Mu itangazo umuryango wa Peetah Morgan watanze wavuze ko uyu muhanzi yapfuye bitunguranye ku itariki 25 Gashyantare 2024. Umuryango we kandi wavuze ko ari agahinda gakomeye kuribo, gusa ntiwigeze utangaza icyahitanye uyu muhanzi.

Minisitiri w'Intebe w'igihugu cya Jamaica witwa Andrew Holness abicishije ku rubuga rwa X yihanganishije umuryango we n'abakunzi b'ijyana ya Reggae agira ati: ''Ni akababaro ku mitima yacu, ku gihugu cya Jamaica, urupfu rwa Peetah Morgan ni igihombo kuri twese cyane ku njyana ya Reggae. Twihanganishije umuryango we n'abakunzi be. Yarakoze kuduhesha ishema''.

Umuhanzi Peetah Morgan yapfuye urupfu rutunguranye

Peetah Morgan witabye Imana ku myaka 46 y'amavuko, yagiye akundwa mu ndirimbo nka 'She Still Loves Me', 'I'm Coming Home', 'Tell Me How Come' n'izindi. Yakoze kandi alubumu yitwa 'Strictly Roots' yahawe igihembo cya Grammy Award mu 2016.

Uyu muhanzi wari inkingi ya mwamba muri Jamaica, asize abana babiri aribo Destiny Morgan na Journey Morgan yabyaranye n'umugore we. Urupfu rwa Peetah Morgan kandi rwashenguye abandi bahanzi bakomeye.

*Bimwe mu bitazibagirana ku buzima bwa Peetah Morgan

- Peter 'Peetah' Anthony Morgan yavutse ku itariki ya 11 Nyakanga mu 1977, afungurira amaso ye bwa mbere mu gace ka Brooklyn mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Nubwo yavukiye aha yaje gusubira mu gihugu cy'amavuko y'ababyeyi be muri Jamaica afite imyaka 14 y'amavuko.

-Kuba yaravuyemo umuhanzi ukomeye byari mu maraso ye dore ko Se umubyara ari Denroy Morgan umunabigwi mu njyana ya Reggae uzwi mu ndirimbo nka 'Happy Feeling', 'Into The Light' n'izindi. Yapfuye ku itariki 3 Werurwe mu 2022.

-Peetah Morgan yatangiye umuziki mu 1992 aza no gushinga itsinda 'Morgan Heritage' yarahuriyemo n'abavandimwe be aribo Una Morgan, Mojo Morgan, hamwe na Gramps Morgan. Iri tsinda bitewe n'ubuhanga ryagaragazaga ku myaka micye, ryahise rishinyishwa amasezerano na 'MCA Records' ari nayo bahise basohoreramo album yabo ya mbere bise 'Miracle' mu 1994.

Peetah n'abavandimwe be bashinze itsinda rya 'Morgan Heritage'

-Uretse kuba iri tsinda rya Morgan Heritage ryari rirangajwe imbere na Peetah Morgan ryari rizwiho gukora injyana ya Reggae, bari mubakora iyi njyana bacye babashije kuyivanga n'injyana ya 'R&B' bikaryoha. Zimwe mu ndirimbo bakoze zanditswe na Peetah bakanazikora muri R&B zigakundwa harimo nka 'Let's Make Up', 'Set Yourself Free' hamwe na 'Don't Cry'.

-Mu 1997 itsinda rya Morgan Heritage Peetah yabarizwagamo niwo mwaka wababereye uwa mbere cyangwa se niwo mwaka bamenyekaniyemo ku buryo buri hejuru babikesha album yabo ya kabiri bise 'Protect Us Jah', bakoze muri label ya VP Records nyuma yaho bari bavuye muri MCA Records. 

-Indirimbo basohoye kuri iyi album nka 'Liberation', 'Live Up', 'Let Them Talk' zatumye bakundwa ndetse bagenda banatumirwa mu bihugu bitandukanye birimo nka Africa y'Epfo, Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'ahandi.

Iri tsinda niryo Peetah Morgan yazamukiyemo kuva mu 1994

-Mu 2001 nibwo Peetah Morgan yatangiye kujya asohora indirimbo ze ku giti cye ari naho ubuhanga bwe bwatangiye kugaragara. Yahise asohora album yise 'More Teachings' yasohoyeho indirimbo nka 'Down By The River' zatumye arushaho kwamamara mu njyana ya Reggae.

-Mu 2003 Peetah Morgan yafashe umwanzuro wo kuva iwabo muri Jamaica agasubira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika gutura mu mujyi wa Nashville ari naho yakomereje ibikorwa by'umuziki we. Muri uyu mwaka kandi yahise asohora album yise 'Three In One' nayo yarushijeho kumuzamura.

-Mu 2009 kandi Peetah Morgan yaje gusohora indi album yise 'Born To Be Wild' yayikoze agashyiraho n'indirimbo zikoze muzindi njyana nka 'Dance Hall' na 'Afro Beat' akagaragaza ko ubuhanga bwe butagarukira gusa muri Reggae.

-Nyuma y'igihe kinini Peetah Morgan asa nkuwihugiyeho mu muziki we, yongeye guhuza imbaraga n'abavandimwe be mu itsinda rya 'Morgan Heritage' maze mu 2016 bakora album bise 'Strictly Roots' yanditse amateka ndetse ikanatwara igihembo cya Grammy Award mu kiciro cya 'Best Reggae Album of The Year'.

Peetah Morgan n'abavandimwe be bahawe igihembo cya 'Grammy Award' mu 2016

-Kuva mu 2019 Peeta Morgan n'itsinda rya bakoze album bise 'Loyalty' banahurijeho abahanzi nyafurika bagezweho barimo Patoranking,Chronixxx, Stonebwoy n'abandi. Kuva iki gihe iri tsinda ryabaye nkiritandukanye buri umwe ajya kwikorera ku giti cye.

Peetah Morgan nawe kuva icyo gihe yabaye nkuwagaritse umuziki ajya mu bikorwa byo gukurikirana abandi bahanzi babarizwaga mu nzu ifasha abahanzi yashinze yitwa 'Peetah Music Label'. Uyu muhanzi wari mu bubashywe muri Jamaica yakomeje muri ibi bikorwa kugeza yitabye Imana tariki 25 Gashyantare 2024.

Uretse umuziki we, Peetah Morgan yari umugabo w'umuryango we dore ko yarafite umugore nawe uzwi cyane muri Reggae witwa Yeshemabeth McGregor akaba umukobwa wa Freddie McGregor nawe wari umuhanzi wa Reggae. Bombi bafitanye abana babiri ari bo Destiny Morgan na Journey Morgan.

Ntiharamenyekana icyahitanye ubuzima bwa Peetah Morgan

Kugeza ubu umuryango wa Peetah Morgan ntacyo uratangaza cyaba cyamuhitanye. Kimwe mubizazibagirana kuri we ni uko ibihangano bye byabaga bikubiyemo ubutumwa bw'amahoro, urukundo, n'uburinganire nk'uko The New York Times yabitangaje.

Peetah Morgan witabye Imana ku myaka 46 y'amavuko, agiye asize ibihangano byuje ubutumwa kandi bizahoraho kuburyo atapfa kwibagirana byumwihariko mu njyana ya Reggae. Apfuye kandi yari ari mu bakora iyi njyana bakize dore ko yari afite umutungo wa miliyoni 8 z'amadolari.

Peetah Morgan yarazwiho gutanga ubutumwa bwigisha sosiyete abicishije mu bihangano bye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND