Umuramyi Zikama Tresor ukunze kugaruka ku gitambo cya Yesu, yongeye gukora mu nganzo aririmba ashimira Umwami Yesu washinyaguriwe yitangira umunyabyaha, agahinduka gitambo.
Zikama Tresor ubarizwa muri Ebenezer Holy Church, yashimiye
Messiah wabohoye abanyabyaha ndetse akiyambura icyubahiro mu ijuru akaza mu
Isi akicwa nabo yaje gukiza.
Mu kiganiro n’uyu muramyi, yatangaje ko indirimbo ze zikunze kugaruka ku murimo ukomeye Yesu Kristo yakoreye abantu,
ndetse n’ibitangaza akora umunsi ku wundi.Yatangaje ko ahorana ishimwe ku
mutima ibyo bikamutera gukunda Yesu.
Ati” Oh Messiah warakoze wowe wancunguye, urupfu
rwawe rwambereye itangiriro ry’umunezero. Amazi n'amaraso byavuye mu rubavu
rwawe Yesu, Si iby’ubusa nzabiririmba iteka ryose”.
Umuhanzi Zikama uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo
“ Emmanuel” yemeza ko igitambo cya Yesu aricyo cyatumye umuntu ahabwa ijambo
ndetse akabaho mu mudendezo mu gihe yari gupfa buheriheri iyo hataboneka
umucunguzi.
Mu ndirimbo yagize ati “ Hallelluah! Yesu wanjye
yarambohoye ndamushima Amen”.
Yatangarije InyaRwanda ko yahawe umugisha wo
kuvugira Imana binyuze mu kuririmba indirimbo zibanda ku mucunguzi, wisize ubusa
akambara ishusho y’abanyabyaha kugirango
akize ikiremwamuntu.
Asaba abantu bose gusobanukirwa igitambo
batambiwe, ndetse akabasaba gukurikira indirimbo ze kuko zirimo ubutumwa bwiza bubegereza
Imana ndetse bagasobanukirwa kugira neza kwayo.
KANDA HANO UNYURWE N'UBUTUMWA BURI MU NDIRIMBO " OH MESSIAH" YA ZIKAMA TRESOR
">
TANGA IGITECYEREZO