Kigali

Ahantu 6 haba mikorobe nyinshi n'uburyo wazirwanyamo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/02/2024 10:46
0


Indwara ziterwa na mikorobe usanga zifata buri wese yaba abato n'abakuru. Ariko kandi hari bimwe tutajya twitaho, rimwe na rimwe kubera kutabimenya ubundi kubera kutabyitaho ugasanga bidukururira indwara ziterwa na mikorobe.



Nyamara nubwo bimeze gutyo, duhora tugirwa inama zinyuranye zerekeye uburyo twakwirinda izi ndwara harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe tuvuye mu bwiherero n’igihe tugiye kurya n’izindi nama nyinshi zinyuranye.

Urubuga Healthline rwerekanye ahantu 6 hanyuranye cyangwa ibikoresho binyuranye usanga ari indiri ya za mikorobe nyinshi mu rugo, ndetse n'uburyo wakifashisha mu kwirinda no kuzirwanya:

1. Ahogerezwa ibyombo

Mu mazu ya kijyambere usanga ibyombo byogerezwa muri lavabo, ariko nta rugo na rumwe rutagira aho rwogereza ibyombo, niyo yaba ari ibase yagenewe kubyogerezamo uba usanga ari cyo yagenewe gusa.

Nubwo usanga twita ku isuku yo mu bwiherero kurenza ahandi, nyamara aha naho ni ahantu harangwa mikorobi zinyuranye. Ibi biterwa nuko utuvungukira tw’ibiryo dushobora gusigara aho wogereje nuko bigakurura za mikorobi zinyuranye zirimo E.coli na salmonella. Uko isazi zihatumuka niko zizakwirakwiza izo mikorobi, ndetse nawe uko uhakora niko izo mikorobi uzijyana mu ntoki.

* Uko warwanya izo mikorobi

Mu gusukura lavabo cyangwa ikindi gikoresho wogerezamo ibyombo, ni byiza gukoresha amasabune yabugenewe yica mikorobi noneho warangiza ukahumutsa n’agatambaro gasukuye. Niba ari lavabo wibuke guteruramo cya gisahani n’inyuma uhoze kandi uhumutse, ibi ukabikora byibura buri munsi. Urangije gusukura nawe ukarabe n’isabune.

2. Uburoso bw’amenyo

Ubushyira mu kanwa 2 cyangwa 3 ku munsi, nyamara ntujya utekereza ko bushobora kuba buriho za mikorobe, dore ko akenshi n’aho ububika haba harangaye kandi ububika bugikonje.

Nubwo wenda mikorobe zo mu kanwa kawe zitakanduza uburoso, ariko izizaza zikurikiye ubukonje cyane cyane binatewe n’aho ububika (mu mazu amwe aho douche ifatanye na toilet usanga ariho habikwa uburoso), zo ni nyinshi kandi zizahororokera. Ubushakashatsi bwakozwe na Charles P. Gerba, PhD, wo muri University of Arizona agashami gashinzwe iby’ubutaka, amazi n’ibidukikije bwagaragaje ko iyo ukanze amazi yo mu musarane mikorobi zirimo zizamuka mu mwuka zikahamara amasaha arenga 2 ariko zigenda zifata ku bikoresho bihabitse, harimo na bwa buroso.

*Uko wakirinda

Nyuma yo koza amenyo ni ngombwa kubika uburoso aho bwumuka vuba. Ushobora no kubushyira ku kazuba akanya gato bwakumuka ukabona kubusubiza mu nzu. Niba ugiye gukanda amazi yo mu musarane banza upfundikire byibuze ntihagire ibizamuka.

Uburoso bw’amenyo kandi wibuke kubuhindura buri mezi byibuze 3, gusa by’umwihariko niba ukirutse, hita uhindura uburoso.

3. Agakoresho k’umunyu n’urusenda

Aka gakoresho usanga ntawita ku kugasukura, nyamara buri wese mu rugo agakoraho uko agiye ku meza.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Virginia bugakorerwa ku bantu 30 bari barwaye ibicurane, babajijwe ahantu baheruka gukora mu masaha 18 ashize. Mu gupima aho bavuze, 41% hagaragaye mikorobi zitera ibicurane, kandi udukoresho tw’umunyu n’urusenda twose twakozweho n’abo bantu twasanzweho izo mikorobi.

*Uko wakirinda

Niba uhanaguye ameza nyuma yo kurya, ibuka no guhanagura utwo ducupa. Kandi wibutse abagiye kurya kubanza gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune. Wibuke no kubika utwo ducupa ahantu hatagera umwanda nko mu kabati cyangwa ikindi gikoresho gipfundikirwa.

4. Telefone na telecomande

Uwavuga ko telefoni iri mu bintu bibonekaho mikorobi nyinshi ntiyaba akabije kuko iri mu bikoresho bikorwaho kenshi ku munsi kandi n’abantu banyuranye. Noneho iyo ari touchscreen ho biba akarusho. Ku kazi uyirambika ku meza, mu ntebe, ukayimura ukayishira ahandi, wamara gusuhuza umuntu ukayikoraho, wava mu bwiherero ni uko.

Ibi byose bigenda bikwirakwizaho mikorobi zinyuranye kandi zishobora kugutera indwara.

Telecomande nayo ku bantu bafite televiziyo ni ikindi gikoresho gikorwaho na buri wese kandi kitagira aho kibikwa hihariye. Usanga iri hasi, mu ntebe, ku meza, umwana ari kuyikinisha, …

*Uko wakirinda

Kuri telefoni ni byiza kuyibika mu gifubiko kandi mbere yo kuyikoresha ukabanza kuyihanaguza agatambaro winitse muri alcool cyangwa undi muti wagenewe kwica mikorobi.

Mu gihe cyose bigushobokera kandi ukayikoresha umaze gukaraba cyane cyane iyo uri ahantu hatuma intoki zawe zikora ahantu hanyuranye.

Ni kimwe na telecomande, gerageza kujya uyibika ahantu heza mu gihe utari kuyikoresha nujya kuyikoresha ubanze uyihanagure nawe ukarabe.

5. Keyboard ya mudasobwa

Usanga akenshi abantu batibuka gusukura mudasobwa ndetse iyo ari ikoreshwa n’abantu benshi ho usanga ari ikibazo kuko buri wese aza akora ibye, atabanje kumenya niba uhavuye yahanaguye cyangwa yari yakarabye. Muri mikorobi zikunze gusangwa kuri keyboard harimo E.coli na staphylococcus zikaba zitera indwara zinyuranye.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko mikorobi ziba ziri kuri keyboard zikubye inshuro 4 izo dusanga ku misarane ya kizungu bicaraho.

* Uko wakirinda

Mbere na nyuma yo gukoresha mudasobwa usabwa gukaraba amazi meza n’isabune.

Ibuka guhanagura keyboard ya mudasobwa ukoresheje agatambaro kinitse muri alcool gusa wirinde kugatosa. Ikindi wibuke kuyikuraho ivumbi ukoresheje igikoresho cyagenewe guhuha. Ariko na souris wibuke kuyihanagura mu gihe ukoresha imwe icomekwa.

6. Ubwogero

Ubwogero bwose bwaba ikivure ushyiramo amazi ukicaramo cyangwa se aho uhagarara ukimenaho amazi, ni ahantu haba mikorobe nyinshi kuko hahora ubukonje bukaba bushobora kuba indiri ya za mikorobi zinyuranye.

Umushakashatsi Rita Moyes, PhD ubwo yasuzumaga ibitonyanga by’amazi akuye mu bwogero 43 hose yahasanze mikorobi gusa zidahuje ubukana. Hafi ya hose yahasanze mikorobi ziva mu byo twituma, 81% harimo imiyege naho 34% zari bagiteri za staphylococci.

Ibi ahanini bikaba biterwa nuko impombo zijyana amazi ava mu bwogero zihora zitose.

*Uko wakirinda

Nyuma yo koga ni byiza gusukura aho wogeye n’imiti yagenewe kwica za mikorobi n’isabune noneho ukahumutsa n’igitambaro gisukuye.

Ukanacana itara byibuze amasaha 2 kuko urumuri rwaryo burya rwica mikorobi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND