RFL
Kigali

Yabazwe inshuro 7! Sylvester Stallone yavuze akaga yahuriye nako muri filime z'imirwano

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/02/2024 9:20
0


Icyamamare muri Sinema, Sylvester Stallone benshi bita 'Rambo', yahishuye akaga yahuye nako mu gukina filime z'imirwano ndetse anahishura ko amaze kubagwa inshuro 7 kubera gukomereka bikabije azikina.



Bitewe na filime nyinshi z'imirwano Sylvester Stallone yagiye akina ni nako bamwe bagenda bamwita amazina atandukanye arimo nka 'Rambo' yamugize icyamamare, 'Rocky Bolaboa' n'andi. Uyu mugabo uri mubakomeye muri Sinema ku rwego rw'isi, yamaze gutangaza ingorane yahuye nazo kubera gukina filime z'imirwano yanagiye akomerekeramo inshuro zitabarika.

Ibi Sylvester Stallone yabigarutseho mu gice cya Kabiri (Season 2) cya filime 'The Family Stallone' yerekana ubuzima bw'umuryango we inyura kuri televiziyo mpuzamahanya ya Paramount. Uyu mukinnyi wa filime aganira n'umukobwa we Sistine Stallone w'imyaka 25 yamuganirije ku bihe bikomeye yanyuzemo kubera filime z'imirwano.

Slyvester Stallone yavuze ko gukina filime z'imirwano byamuviriyemo kubagwa inshuro 7

Yagize ati: ''Kenshi mbwira bagenzi banjye gushaka umuntu wundi ubakinira ibintu bigoye (stunt actor), mbere najyaga byikorera ariko byamviriyemo ingaruka nyinshi. Maze imyaka 14 mbazwe kubera icyuma cyanyinjiye mu gituza mu 2010. Ni bwo buribwe bwa mbere nanyuzemo mu buzima bwanjye''.

Yavuze ko amaze imyaka 14 abazwe mu gatuza ndetse akaba aribwo buribwe bukomeye yanyuzemo

Stallone yakomeje agira ati: ''Kuva natangira gukina filime natangiriye mu zimirwano kugeza nubu. Nizo niyumva ni nazo abantu bankundiye, nagerageje ubundi bwoko bwa filime harimo nk'iz'urukundo n'urwenya biranga. Nanjye nkunda iz'imirwano nizo zangize uwo ndiwe ubu. Maze kubagwa inshuro 7 kubera gukomereka nzikina ariko sinigeze mpagarika kuzikina''.

Stallone uzwi nka 'Rambo' yavuze ko nubwo amaze kubagwa inshuro 7 azakomeza gukina filime z'imirwano

Uyu mugabo uri mubakinnyi ba filime bakize ku isi, ku myaka ye 77 yavuze ko nubwo amaze kubagwa inshuro 7 kubera izi filime, yavuze ko rwose azakomeza kuzikina nubwo ahuriramo n'ibyago kandi ko n'ubwo amaze gusaza agifite imbaraga zo kuzikina.

Mu 2010 nibwo Stallone yakomeretse bikomeye ari gukina igice cya 1 cya 'Expendables' yahurijemo ibyamamare byinshi

Kubagwa gukomeye yanyuzemo Stallone yagarutseho cyane byabaye mu 2010 ubwo yakinaga igice cya mbere cya filime 'Expendables' yahuriyemo n'abasitari barimo Arnold Schwarzenneger, Jason Statham, Jet Li n'abandi.

Iki gihe Stallone yarabazwe amara amezi 2 atarakira ari nabyo byatumye iyi filime isubizwa inyuma igasohoka nyuma y'igihe yagombaga gusohokeraho bitewe n'igikomere cyari cyarazonze Sylvester Stallone.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND