RFL
Kigali

Usher yikomye abanenze imyitwarire ye na Alicia Keys ku rubyiniro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/02/2024 9:27
0


Nyuma y'iminsi Usher anengwa uburyo yitwaye kuri Alicia Keys mu gitaramo cya 'Super Bowl Halftime Show 2024', ubu yikomye abamugaye avuga ko ari abaswa bashaka gusebya 'Performance' ye nyamara yaragenze neza.



Kimwe mu bintu bimaze iminsi bigarukwaho mu myidagaduro y'imahanga, ni umuhanzi Usher uri mu bihe byiza by'umuziki ndetse anaherutse gukora ubukwe, ikindi gikomeje ku muvugwaho ku mbuga nkoranyambaga ni uburyo uyu muhanzi yitwaye kuri Alicia Keys.

Ubwo Alicia Keys yamusangaga ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo yabo 'My Boo' yakunzwe mu myaka yashize, Usher yatangiye kumubyinisha asa n'umukorakoraho bituma benshi bamugaya ko yarengereye ndetse ko atari akwiriye gufata umugore w'undi mugabo muri ubwo buryo.

Hari abanenze uburyo Usher yitwaye kuri Alicia Keys ku rubyiniro

Magingo aya Usher yagize icyo asubiza abantu banenze iyi myitwarire abita abaswa. Mu kiganiro cya radiyo Sirius XM cyitwa 'The Breakfast Club' kiri mu biganiro by'imyidagaduro bikunzwe muri Amerika. Aha niho Usher yasubije abamaze iminsi bamunenga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu magambo ye Usher yagize ati: ''Nta kibazo mbona ku myitwarire yanjye na Alicia. Si ubwa mbere naba ndirimbanye n'igitsinagore kuburyo ntamenya uko mbitwaraho. Ibyo nakoze ni ibisanzwe kandi nyuma y'igitaramo tubonye ibyo abantu bari kuvuga twarabisetse. Abantu babinenze ni abashaka gusebya performance yanjye kandi yaragenze neza''.

Usher yavuze ko ntakibazo abona mubyo yakoze ku rubyiniro kuko ari ibisanzwe

Yakomeje agira ati: ''Abo bantu ni abaswa batazi uko bigenda umuntu ari ku rubyiniro, babonye ntahandi babona ikosa bashaka kurishya ku kuba narazanye Alicia Keys ku rubyiniro. Ntekereza ko abantu babisobanukiwe ntakibazo babigizeho natwe ntakibazo twabigizeho''.

Uyu muhanzi avuga ko abamunenze ari abaswa bashaka gusebya 'Perfomance' ye

Ibi Usher abivuze nyuma yaho yaramaze iminsi yarabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga. Ku ruhande rw'umuhanzikazi Alicia Keys yirinze kugira icyo avuga uretse umugabo we nawe w'umuhanzi Swizz Beat watangaje ko ibyo Usher yakoze ku mugore we ntakibazo yabibonyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND