Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace yibarutse ubuheta akaba imfura n'umugabo we Pacifique Murekezi.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2024 nibwo hamenyekane ko Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace n'umugabo we Murekezi Pacifique bibarutse imfura yabo y'umuhungu bahaye izina rya Murekezi B Raphaƫl.
Miss Bahati yavuze ko aba bombi bamaze iminsi bibarutse uyu mwana kuko yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024. Ni mu butumwa basangije ababakurikira kuri Instagram, bavuze ko basazwe n'ibyishomo byo kwibaruka umwana wabo w'umuhungu.
Aba bombi bakoze ubukwe ku wa 05 Nzeri 2021, bwasusurukijwemo Meddy na The Ben, bwitabirwa n'ibyamamare bitandukanye bituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Pacifique na Miss Grace bakundanye igihe kirekire kugeza bambikanye impeta ndetse baranabana mu 2021.
Uyu mwana bibarutse ni imfura yabo bombi, akaba ubuheta kuri Miss Bahati Grace kuko imfura yayibyaranye n'umuhanzi K8 Kavuyo mu 2012 bise Muhire Ethan.
Murekezi Pacifique, umugabo wa Miss Bahati Grace ni umuhungu wa Fatikaramu wakiniye ikipe ya Rayon Sports akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by'igihe kirekire.
Miss Bahati Grace n'umugabo we bibarutse imfura yabo
Imfura ya Miss Bahati Grace, Muhire Ethan yabyaranye na Kavuyo, ateruye murumuna we
Miss Bahati Grace n'umugabo we bishimiye kwakira umwana wabo
Miss Bahati Grace yabaye Miss Rwanda 2009
Murekezi Pacifique, umuhungu wa Fatikaramu wakiniye ikipe ya Rayon Sports
Murekezi na Miss Bahati bakoze ubukwe muri Nzeri 2021, ubukwe bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITECYEREZO