RFL
Kigali

Ani Alijah afashije Bugesera FC gutsinda Gasogi United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/02/2024 18:12
0


Ubwo Bugesera FC yashakaga uko yakwikura mu murongo utukura, Ani Alijah yayitsindiye ibitego bitatu, ibasha kwikura mu nzara za Gasogi United .



Umukino wahuje Ikipe ya Bugesera FC na Gasogi United, watangiye ku isaa Cyenda zo mu Rwanda. Ni umukino watangiye Gasogi United yiharira umupira, gusa na Bugesera yanyuzagamo ikataka.

Uko amakipe yombi yageragezaga gusatira izamu, ku munota wa 9 Gasogi United yabonye kufura, gusa Joseph Rama Mugisha ayitera kure y'izamu. Ni nako byagenze kuri Bugesera, kuko nayo yabonye kufura ku munota wa 11, ni uko Dukundane Pacific ayita kure y'izamu.

Ku munota wa 16, Myugariro wa Bugesera FC Isingizwe Rodrigue yarekuye umupira inyuma y'urubuga rw' amahina, nuko umupira usanga Ani Alijah ahagaze neza, arekura ishoti ryabyaye igitego cya mbere cya Bugesera FC.

Gasogi United ikimara kurya igitego cya mbere, yahise irya Amavubi nuko ku munota wa 21, ubwo yari mu rubuga rw'amahina rwa Bugesera, myugariro wa Bugesera Mukengere Christian yateze Muderi Akbar nuko umusifuzi yemeza ko ari Penaliti.

Penaliti ya Gasogi United yatewe neza na Balako Christian Panzi, nuko Gasogi igaruka mu mukino.

Gasogi ikimara gutsinda igitego cyo kwishyura, yahise icumbika imbere y'izamu rya Bugesera FC, gusa abakinnyi ba Bugesera baguma kuba maso.

Umukino wageze mu minota 30, Gasogi yatangiye kwigisha abanyabugesera umupira icyo aricyo. Ni nyuma y'amacenga ya Mugisha Rama Joseph na Niyongira Danny.

Ubwo Gasogi United yari irangariye mu byo gucenga Abakinnyi ba Bugesera, abarimo Vincent Adams na Rodrigue, bahererekanyije agapira neza, baza gusanga Rutahizamu Ani Alijah ahagaze neza, nuko bamuha umupira arawuzamukana atsinda igitego cya Kabiri ku ruhande rwa Bugesera FC.

Bugesera ikimara kubona ko Vincent Adams ari gukina neza, umutoza Haringingo Christian yafashe umwanzuro wo kumusubiza inyuma, kugira ngo ashobore kugeza imipira mu busatirizi bwari buyobowe na Ani Alijah.

Gasogi United ikimara kurya igitego cya Kabiri, yagumye gusatira izamu rya Bugesera FC, gusa igitego kirabura. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Bugesera FC kuri kimwe cya Gasogi United.

Igice cya Kabiri cyatangiye Bugesera ifite imbaraga zidasanzwe, igaragaza ko ishaka kuva mu makipe ari mu murongo utukura. Ni nako yagumye kwataka, nuko ku munota wa 54 ibona Koroneri gusa, ntabwo bayibyaje umusaruro kuko Ani Alijah yateye umutwe, umupira uca ku ruhande.

Ubwo Bugesera yari yizeye ko iyoboye umukino, yatangiye gukina isubira inyuma, nuko na Gasogi United ntiyatakana imbaraga nyinshi, bityo umukino utangira gukinirwa mu kibuga hagati.

Gasogi United yagumye gusatira izamu ishaka kwishura, nuko ku munota wa 70 Rugangazi Prosper atanga umupira kwa Mbirizi Eric, nuko Mbirizi Eric atsinda igitego cya Kabiri cya Gasogi United.

Mbirizi Eric akimara gutsinda igitego cya Kabiri ku ruhande rwa Gasogi, yahise yatakana imbaraga zidasanzwe, gusa umuzamu wa Bugesera Monzombo Matumele aguma kuba ibamba.

Iminota 90 y'umukino yarangiye ari ibitego bibiri kuri bibiri. Ubwo umusifuzi yahisemo kongeraho iminota itanu, ku munota wa 93 Ani Alijah, yongeye kureba mu izamu rya Gasogi United, nuko Bugesera FC igira ibitego bitatu kuri bibiri bya Gasogi United.

Ani Alijah akimara gutsinda igitego cya Gatatu ku ruhande rwa Bugesera FC, umukino warangiye Bugesera FC ibonye intsinzi ku bitego bitatu kuri bibiri bya Gasogi United. Bugesera gake gake itangira kuva mu murongo utukura.


Bugesera FC yatsinze Gasogi United, itanga icyizere ko ishobora kutamanuka mu cyiciro cya kabiri









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND