Umuhanzikazi Tyla wakunzwe cyane mu ndirimbo yise ‘Water’ yatangaje ko yishimiye kuba umuhnzi wa mbere wegukanye Grammy mu cyiciro gishya cyashyiriweho abanyafurika.
Mu ijoro ryo ku
Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024 nibwo hatanzwe ibihembo bya Grammy Awards
2024 byari bitanzwe ku nshuro ya 66.
Aha niho umuhanzikazi
w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tyla Laura Seethal [Tyla]
yandikiye amateka adasanzwe agahigika abarimo Davido n’abandi bari bahataniye
igihembo.
Abinyujije ku rubuga
rwa Instagram, Tyla yatangaje ko atewe ishema no kubimburira abandi bahanzi
nyafurika mu gutwara igihembo cyashiriweho abanyafurika mu bihembo mpuzamahanga
muri muzika bya Grammy Awards.
Yagize ati: “Nshimishijwe
cyane no kuba natsindiye bwa mbere Grammy muri iki cyiciro gishya… twakoze
amateka!
Tyla yegukanye icyiciro
cya Best Music African Performance mu bihembo bya Grammy Awards byatangiwe I Los
Angeles
Uyu muhanzikazi kandi
yashimiye byimazeyo abafana be bahuriye mu itsinda ryitwa ‘Tygers,’ ashimira
itsinda ry’amabufasha gutunganya ibihangano bye harimo mu buryo bw’amajwi
ndetse n’amashusho.
Tyla kandi, yaboneyeho
gushimira abahanzi nyafurika bose batoranijwe ndetse n’abegukanye ibihembo,
ati: “Afurika ku isi hose.”
Yasinyanye amasezerano
n’inzu itunganya umuziki ya Epic Records mu 2021 nyuma y’uko akoze indirimbo ya
mbere mu 2019 yise "Getting Late" yakoranye na Kooldrink.
Taylaa atangaje akari
ku mutima we, nyuma y’uko umukuru
w’igihugu cya Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa yatunguranye mu mbyino idasanzwe
y’injyana y’indirimbo ‘Water,’ yishimira insinzi uyu mukobwa yazanye mu gihugu
ayoboye.
Tyla yatangaje ko yishimiye kuba umuhanzi nyafurika wa mbere wegukanye Grammy mu cyiciro gishya gishyizweho vuba muri ibi bihembo
Yegukanye igihembo cya Grammy ku myaka 22 gusa y'amavuko
Indirimbo ye 'Water' yanamuhesheje iki gihembo yamenyekanye cyane ubwo yazaga mu Rwanda akayibyinira muri BK Arena mu buryo budasanzwe
TANGA IGITECYEREZO