Kigali

Jay Z yeruye avuga ko umugore we yibwe, ananenga abategura Grammy Awards

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/02/2024 16:21
0


Umuraperi w'icyamamare, Jay Z wahawe icyubahiro mu birori bya 'Grammy Awards 2024' agahabwa igihembo cyihariye cyitiriwe Dr.Dre cya 'Dr.Dre Global Impact Award'



Imwe mu nkuru ikomeje guca ibintu no kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni ijambo ry'umuraperi Jay Z yavugiye mu birori bya 'Grammy Awards 2024' ubwo yakiraga igihembo cyihariye yahawe cya 'Dr.Dre Global Impact Award' ashimirwa uruhare yagize mu kuzamura abahanzi n'umuziki w'abirabura.

Shawn Carter uzwi cyane nka Jay Z cyangwa se HOV cyangwa Jigga bitewe n'amazina yagiye yiyita binyuze mu bihangano bye. Uyu mugabo yatunguye benshi ubwo yakiraga igihembo cye maze akerura ku mugaragaro ko abategura ibi bihembo bibye igihembo umugore we Beyonce  wari ukwiye  guhabwa igihembo cy'album nziza y'umwaka nyuma y'uko  iyo yasohoye yitwa 'Renaissance' yaciye ibintu mu 2023.

Jay Z  aherekejwe n'umukobwa we yahawe igihembo cyihariye muri Grammy Awards 2024

Jay Z watangiye ashimira abarimo Dr. Dre, DMX, na Will Smith, yahise akomerezaho avuganira umugore we agira ati:'' Ntibyumvikana uburyo umuhanzikazi ufite ibihembo byinshi bya Grammy ku Isi atarahabwa igihembo cy'album nziza y'umwaka. Ntibyumvikana uburyo umuntu ukorana imbaraga nk'ize ufite ubuhanga nk'ubwe adahabwa igihembo akwiriye kigahabwa abatagikwiriye''.

Jay Z yeruye avuga ko umugore we Beyonce yibwe igihembo cy 'Album' nziza y'umwaka 

Uyu muraperi ufatwa nk'umuhanzi uyoboye abakomeye ku Isi ndetse akaba ari nawe mukire mubahanzi bose ku Isi, yarikumwe n'imfura ye Blue Ivy ubwo yavugaga iri jambo ryatunguye benshi. Yakomeje agira ati: ''Muranyihanganira iyo mboye ibitameze neza mvugisha ukuri. Hari abantu bahawe ibi bihembo batabikwiriye kandi hari abatabihawe babikwiriye. Ni kuki abadakwiriye kubihatanira aribo bashyiramo bakanabihabwa? Ni kuki ababikwiriye tubona birengagizwa''.

Uko Beyonce yari yifashe ubwo umugabo we yamuvuganiraga

Jay Z yakomeje abwira The Recording Academy itegura ibi bihembo ko igomba guhindura ibitagenda neza, yagize ati ''Ni byiza ko abakora neza bashimirwa ariko hari benshi bakora mucyirengagiza. Bizaba byiza kurushaho nabo mubahaye ibyo bakwiriye, ntabwo tuzakomeza kubivuga buri mwaka kuko byagakwiye kuba byarahindutse kera kuko bimaze igihe bisabwa ko abanyempano nyazo bahabwa Grammy Award'.

Beyonce yahise asomera mu ruhame Jay Z waruvuye kumuvugira

Mu gusoza ijambo rye Jay Z yabwiye abahanzi bagenzi be ko badakwiye gukora bategereje guhabwa Grammy Award kuko n'ubundi zidahabwa abazikwiriye. Yagize ati: ''Abahanzi mukomeze gukora neza mudategereke ko baba ibi bihembo kuko turabizi ko ababikwiriye ataribo babihabwa. Mukore neza mukoreye abari munsi yanyu, mubikorere abana banyu kandi mubikorere gusiga umurage mwiza''.

Ntibyatinze Jay Z yahise atangira kunywera inzoga mu gihembo yarahawe

Si inshuro ya mbere Jay Z uvuga rikijyana anenze abategura ibihembo bya Grammy Awards, mu 2009 yigeze kuvuga ko ibi bihembo bitajya bihemba abirabura ahubwo ko nabo bahemba babikora mu rwego rwo kwikiza ngo baterekana ko bafite ivangura.

Jay Z yatunguye benshi ubwo yanyweraga mu gikombe yahawe n'abategura Grammy Awards

Abakurikirana hafi umuziki kandi ntibazibagirwa ubwo Jay Z na Beyonce basohoye indirimbo mu 2018 yitwa 'APESHIT' aho yibasiye abategura ibi bihembo nyuma yaho bamushyize mu guhatanira mu byiciro 8 agataha ntanakimwe abonyemo igihembo mu bihembo bya Grammy Awards.

Mu 2018 Jay Z na Beyonce bigeze kwibasira abategura ibihembo bya Grammy

Muri iyi ndirimbo Jay Z yagize ati: ''Mubwirire abategura Grammys ngo ni byiza ko batampaye igihembo cyabo mu byiciro 8, mubabwire ngo ibihembo byabo sibyo byangize njyewe babona. Ndabibutsa ko njye ntabakeneye ahubwo ko aribo bankeneye, mbaye ntahari ibyo bihembo byanyu mwabiha uwuhe wundi muraperi? ibyo bihembo byanyu byuzuye amahugu mubigumane sibyo byangize umwami inaha, ukuri turakuzi ubuhabwa n'agaciro kanjye bibarirwa mu biganza byanyu''.

Si ubwa mbere Jay Z yifatira ku gahanga abategura ibihembo bya Grammy Awards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND