RFL
Kigali

50 Cent yarezwe mu nkiko ashinjwa gukomeretsa umunyamakuru

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:26/01/2024 19:24
0


Umunyamakuru wa Radio Power 106, Bryhana,avuga ko yakubiswe mu microphone mu gahanga mu mwaka ushize wa 2023 nk’uko ikinyamakuru The New York Post kibitangaza.



 Uyu munyamakuru  avuga ko 50 Cent yamukubise Microphone ku gahanga arakomereka cyane. Ibi byabaye  umwaka ushize ubwo yarari ku rubyiniro  50 Cent  yakubise Microphone mu bafana ifata uwo munyamakuru wa Power mu  ruhererekane rw'ibitaramo  yise "Final Lap"  ubwo yari muri Los Angeles. 

Uyu munyamakuru yahise afata umwanzuro wo kujya kurega 50 Cent mu rukiko kugirango amuhe amafaranga y'impozamarira.

Nk'uko bivugwa n'ibitangamakuru bitandukanye,byemeza ko nta mutima mubi  yari amufitiye  ahubwo ko ari uko yari ahagaze mu mbaga y'abantu 50 Cent yajugunye mikoro.

Yabimenyesheje abapolisi ba Los Angeles,cyakora, umushinjacyaha w'akarere ka Los Angeles yimuriye uru rubanza mu biro by'ubushinjacyaha mu mujyi wa L.A

Abinyujije kuri Instagram ,Monegain yagize ati"Nishimiye inkunga ya buri wese, amasengesho, ndetse n'ibyifuzo byiza mu gihe naruhutse ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo nibande ku gukira kwanjye haba ku mubiri ndetse no mu buzima bwo mu mutwe. ”

Yakomeje agira ati “Biracyari inzira ikomeje, ariko nshimishijwe no kugaruka. Nshimishijwe kandi no kuba nasubiye muri studio kuri Power 106''.

Abantu nka Angela Yee, Hit-Boy  babinyujije kuri  Instagram  bagaragaje ko Monegain  bamuzirikanye mu masengesho yabo  bamwifuriza gukira.





Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND