Umunyamakuru wa Radio Power 106, Bryhana,avuga ko yakubiswe mu microphone mu gahanga mu mwaka ushize wa 2023 nk’uko ikinyamakuru The New York Post kibitangaza.
Uyu munyamakuru avuga ko 50 Cent yamukubise Microphone ku gahanga arakomereka cyane. Ibi byabaye umwaka ushize ubwo yarari ku rubyiniro 50 Cent yakubise Microphone mu bafana ifata uwo munyamakuru wa Power mu ruhererekane rw'ibitaramo yise "Final Lap" ubwo yari muri Los Angeles.
Uyu munyamakuru yahise afata umwanzuro wo kujya kurega 50 Cent mu rukiko kugirango amuhe amafaranga y'impozamarira.
Nk'uko bivugwa n'ibitangamakuru bitandukanye,byemeza ko nta mutima mubi yari amufitiye ahubwo ko ari uko yari ahagaze mu mbaga y'abantu 50 Cent yajugunye mikoro.
Yabimenyesheje abapolisi ba Los Angeles,cyakora, umushinjacyaha w'akarere ka Los Angeles yimuriye uru rubanza mu biro by'ubushinjacyaha mu mujyi wa L.A
Abinyujije kuri Instagram ,Monegain yagize ati"Nishimiye inkunga ya buri wese, amasengesho, ndetse n'ibyifuzo byiza mu gihe naruhutse ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo nibande ku gukira kwanjye haba ku mubiri ndetse no mu buzima bwo mu mutwe. ”
Yakomeje agira ati “Biracyari inzira ikomeje, ariko nshimishijwe no kugaruka. Nshimishijwe kandi no kuba nasubiye muri studio kuri Power 106''.
Abantu nka Angela Yee, Hit-Boy babinyujije kuri Instagram bagaragaje ko Monegain bamuzirikanye mu masengesho yabo bamwifuriza gukira.
Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel
TANGA IGITECYEREZO