Kigali

King James yakoranye indirimbo na Manick Yani yiyemeje gufasha mu myaka itanu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/01/2024 18:48
0


Umuririmbyi Ruhumuriza James wamenye nka King James yahuje imbaraga n'umuhanzi Manick Yani bashyira ahagaragara amashusho y'indirimbo bise "Akayobe" ishingiye ku musore wananiwe kwiyakira mu rukundo.



Iyi ndirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, iri kuri shene ya Youtube ya Manick Yani.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi akoranye indirimbo na King James. Abigezeho nyuma y'uko atangiye gukorana muri gahunda y'imyaka itanu na Zana Talent, sosiyete y'umuziki ya King James.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Package n'aho amashusho (Video) yakozwe na AB Gdowin. Yitsa ku musore  wimariyemo umukobwa, ku buryo yagowe no kumwimukuramo; ni mu gihe umukobwa ahora mu bihe byo kwinezeza akirengagiza umusore bakundana.

Manick Yani yabanje gukorana na Giti Business Group ya Junior Giti wamamaye mu gusobanura filime, aho yamufashije gukora imwe mu ndirimbo za mbere yise ‘Torera’.

Uyu musore yanagiranye ibiganiro na Rocky by’imikoranire ariko ntibyashobotse. Ni umuhanga kuko, hari indirimbo yandikiye abarimo Yvanny Mpano ndetse na Shaffy.

Manick Yani aherutse kubwira InyaRwanda, ko imikoranire ye na sosiyete ya King James izitangirira ku ndirimbo ‘Akayobe’ bombi bagiye gukorana ku nshuro ya mbere.

Yavuze ati “Yego! Nibwo tugiye gutangira gukorana uhereye kuri iyi ndirimbo ‘Akayobe’ twakoranye izasohoka mu minsi iri imbere. Nibo bazajya bareberera inyungu zanjye mu muziki (Management).”

Kuri Manick Yani, ni amata yabyaye amavuta, kuko yari asanzwe ari umufana ukomeye wa King James. Akomeza ati “Ni ibintu byanshimishije cyane. Kuko ni umuhanzi nakunze mfana anampa impamvu zo kubana nanjye nakora umuziki mu gihe nk’iki.”

Mu bihe bitandukanye, uyu musore yagiye agaragara aririmba asubiramo zimwe mu ndirimbo za Bruce Melodie. Yigeze kubwira Televiziyo Rwanda, ko akorwa ku mutima n'ibikorwa by'uyu muhanzi, kandi ko atari we gusa ukunda ubuhanga bwe mu miririmbire.

Yavuze ko Bruce Melodie amuzi nk'umuhanzi w'ibikorwa kandi 'bituma nanjye nshyira imbaraga mu muziki wanjye'. Ati "Aho ari si habi, ariko nifuza kuharenga."

Shene ye ya Youtube igaragaza ko yatangiye ibikorwa by'ubuhanzi mu gihe cy'imyaka ibiri ishize. Ariko amaze gushyira hanze indirimbo zirimo 'Torera' ndetse na 'Ibubu' yakoranye na Jowest. Uyu musore avuga ko yibanda cyane ku ndirimbo zitsa ku rukundo n'ubuzima busanzwe.


Manick Yani yasohoye amashusho y'indirimbo 'Akayobe' yakoranye na King James 

Binyuze muri Zana Talent, King James yiyemeje gufasha abanyempano bashya mu muziki 

Manick avuga ko yakuze ari umufana ukomeye wa King James 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AKAYOBE' YA MANICK NA KING JAMES

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND