Umuhanzi Kwizera Jean Bosco umaze kwamamara nka Juno Kizigenza, yavuze ko yahoze arota kuzajya yumva indirimbo ze kuri Radiyo, bityo akaba atajya abimenyera.
Ubusanzwe inzozi za buri muhanzi ni ukugira igihangano kikabasha
kujya ku isoko, kigakundwa n’abo kigenewe byaba byiza kikaba cyabyarira inyungu
uwagihanze.
Ku muhanzi yumva ko kugirango igihangano cye kibashe kuba cyagera ku bantu , bagikude
bigere aho kimwinjiriza ayo yagishoyemo, agomba guhabwa amaboko, agashyigikirwa
kandi mu bimufasha gutera imbere harimo Radiyo,Televiziyo, ibitangazamakuru
byandika n’ibindi.
Juno Kizigenza kimwe n’abandi bahanzi, nawe hari ubwo yarotaha kwiyumva kuri Radiyo, cyane ko igihe kinini yazikoraga akaziyumvira we n’inshuti n’imiryango ye.
Umunyarwanda niwe uvuga ko n’Izibika zari amagi.
Juno Kizigenza ashima urwego amaze kugeraho ariko akavuga ko
atajya amenyera ubwo buzima bwo kwamamara, avuga ko iteka yumva ari bishya kuri
we.
Ibi yabitangaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga,
ubwo yacanaga Radiyo imwe mu zikorera mu Rwanda agasangamo indirimbo ye.
Ni mu butumwa yasangije abamukurikira, ubwo yasangaga
indirimbo ye na King Jmes “You”
Mu magambo ye, yagize ati “Bihora byumvikana bitandukanye iyo
numvishe indirimbo zanjye kuri Radiyo, hari igihe byari inzozi. Mpora nciye
bugufi ku bwabyo”.
Iyi ndirimbo “You” Juno yumvishe kuri Radiyo, ni imwe muri
17 zigize album ye yise “Yaraje” yakunzwe cyane. Ikaba ari iya Gatanu kuri uyu
muzingo.
Juno Kizigenza watangiye urugendo rwa muzika ku buryo bweruye
muri 2020 abifashijwemo na Bruce Melodie, amaze kuba umwe mu bahanzi bakunzwe
cyane, ibi bikagaragazwa n’uburyo indirimbo ze zirebwa ndetse zikanumvwa cyane
ku mbuga zicuruza imiziki.
Yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Mpa Formula’ Birenze, Solid n’izindi.
https://www.instagram.com/p/CzTt9mKtYQM/?utm_source=ig_web_copy_link
Juno Kizigenza Ashima Imana yatumye yiyumva yamamara
Umva indirimbo "You" ya Juno Kizigenza
TANGA IGITECYEREZO