Binyuze muri sosiyete y’umuziki ya 'Zana Talent', Ruhumuriza James wamenye nka King James yatangiye gufasha umuhanzi mushya witwa Manick Yani, mu rwego rwo gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda nk'imwe mu ntego yihaye.
Ni imikoranire yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, ni nyuma y’uko aba bombi bateguje indirimbo
bahuriyemo bise ‘Akayobe’.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo iri gukorwa na Package
n’aho amashusho ari gukorwa na AB Godwin. Ni we muhanzi wa mbere utangajwe
ugiye gufashwa mu bikorwa by’umuziki we na Zana Talent, nyuma y’imyaka itatu
ishize King James atangije iyi sosiyete y’umuziki.
Manick Yani yabwiye InyaRwanda, ko imikoranire ye na
sosiyete ya Kinga James izitangirira ku ndirimbo ‘Akayobe’ bombi bagiye gukorana
ku nshuro ya mbere.
Yavuze ati “Yego! Nibwo tugiye gutangira gukorana
uhereye kuri iyi ndirimbo ‘Akayobe’ twakoranye izasohoka mu minsi iri imbere.
Nibo bazajya bareberera inyungu zanjye mu muziki (Management).”
Kuri Manick Yani, ni amata yabyaye amavuta, kuko yari
asanzwe ari umufana ukomeye wa King James. Akomeza ati “Ni ibintu
byanshimishije cyane. Kuko ni umuhanzi nakunze mfana anampa impamvu zo kubana
nanjye nakora umuziki mu gihe nk’iki.”
Manick
Yani afatira urugero kuri Bruce Melodie
Mu bihe bitandukanye, uyu musore yagiye agaragara
aririmba asubiramo zimwe mu ndirimbo za Bruce Melodie. Yigeze kubwira
Televiziyo Rwanda, ko akorwa ku mutima n'ibikorwa by'uyu muhanzi, kandi ko
atari we gusa ukunda ubuhanga bwe mu miririmbire.
Yavuze ko Bruce Melodie amuzi nk'umuhanzi w'ibikorwa
kandi 'bituma nanjye nshyira imbaraga mu muziki wanjye'. Ati "Aho ari si
habi, ariko nifuza kuharenga."
Shene ye ya Youtube igaragaza ko yatangiye ibikorwa
by'ubuhanzi mu gihe cy'imyaka ibiri ishize. Ariko amaze gushyira hanze
indirimbo zirimo 'Torera' ndetse na 'Ibubu' yakoranye na Jowest.
Uyu musore avuga ko yibanda cyane ku ndirimbo zitsa ku rukundo n'ubuzima busanzwe.
Manick Yani yahuje imbaraga na King James bakorana
indirimbo bise ‘Akayobe’
Manick yatangaje ko yakozwe ku mutima no gutangira
gukorana na King James, umuhanzi yakuze akundiraho ibihangano
Manick yavuze ko gukorana na Zana Talent bizamufasha
kwagura ibikorwa bye
Ubwo yatangizaga Zana Talent, King James yavuze ko
ashaka gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBUBU’ YANICK NA JOWEST
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TORERA' YAMANICK YA JOWEST
TANGA IGITECYEREZO