Kigali

Rayon Sports yatsinze Gorilla FC yigira imbere mu manota - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/01/2024 17:54
0


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 ifata Musanze FC mu manota.



Wari umukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona, aho Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo yiyunge n'abafana. Igitego cya Luvumbu cyo mu gice cya mbere, ni cyo gitumye iyi kipe yambara umweru n'ubururu yuzuza amanota 30.

UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI 

90+4" Umukino urarangiye

90" Umusifu yongeyeho iminota 4 y'inyongera kugira ngo umukino urangiye

83" Bbaale ahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira uzamukanwe na Iraguha Hadji, awukata imbere y'izamu, Bbaale awukina yiraye, ujya hanze

80" Rayon Sports ikoze izindi mpinduka, Tuyisenge Arsene avuye mu kibuga hinjira Iraguha Hadji

77" Umunyezamu wa Rayon Sports ayigaruye mu mukino, nyuma yo gukuramo umupira bari bashyize mu mfuruka y'izamu, binamuviramo kubabara urutugu


Ojera wari umukino wa mbere akiniye Rayon Sports muri uyu mwaka

70" Rayon Sports ikoze impinduka, Ganijuru Elie yinjiye mu kibuga asimbuye Ojera, bivuze ko Ganijuru arhita ajya gukina ibumoso aho Arsene yakinaga, ubundi Arsene ajye aho Ojera yakinaga.

55" Gorilla FC ikoze impinduka, Nshimiyimana Tharcisse yinjiye mu kibuga asimbuye Urakoze Darcy, naho Nsengiyumva Mustafa asimbura Habimana Yves 

53" Rayon Sports ihushije igitego kuri kufura itewe na Luvumbu, Rwatubyaye ashyiraho umutwe, umupira unyura ku ruhande.

45" Igice cya kabiri kiratangiye, ikipe ya Rayon Sports iracyafite igitego 1 ku busa bwa Gorilla FC

45" Igice cya mbere cyarangiye

45" Rayon Sports ihushije igitego ku mupira wihutaga utewe na Bugingo Hakim, ku bw'amahirwe myugariro wa Gorilla FC umupira awukoraho ujya hanze.

40" Igitego cya Rayon Sports: Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Luvumbu kuri kufura atereye hanze y'urubuga rw'amahina, ku ikosa ryari rikorewe Ojera.


Umukino watangiye kugenda gake ndetse amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga

Matumele Arnold

Nshimiyimana Emmanuel

Nsengiyumva Samuel

Victor Murdah

Nshutinziza Didier

Uwimana Emmanuel

Johnson Adeaga

Iradukunda Simeon

Nizeyimana Mubarakh

Irakoze Darcy

Habimana Yves

11" Bbaale arekuye ishoti rikomeye, umunyezamu wa Gorilla FC awukuramo

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Adiayo

Tatubyaye Abdul

Mitima Isaac

Ali Serumogo

Bugingo Hakim

Kanamugire Roger

Joakim Ojera

Muhire Kevin

Charles Bbaale

Nzinga Luvumbu

Tuyisenge Arsene

8" Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira uzamukanwe na Luvumbu yinjira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye arebana n'umunyezamu, umupira ugwa mu biganza bye ugaruka inyuma Ojera nawe asongamo nabwo umunyezamu arawugarura.

2" Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa rikorewe Joakim Ojera ariko bayitera nabi umupira ujya hanze

17:59" Umukino uratangiye

17:55" Amakipe ari gufata ifoto y'urwibutao

17:50" Amakipe yombi avuye mu rwambariro

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium utangira ku isaha ya saa 18:00 PM. Aya makipe ararushanwa amanota 6 kuko Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n'amanota 27, naho Gorilla FC ikaba iri ku mwanya wa 8 n'amanota 21.

Rayon Sports igiye kongera gukina nta mutoza mukuru ifite, dore ko biteganyijwe ko azagera mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND