Hashingiwe ku mikorere iri hejuru y’abahanzi nyarwanda muri izi ntangiriro z’umwaka, biratanga icyizere ko umwaka wa 2024 uzarangwa n’uburyohe budasanzwe mu muziki.
Iki cyumweru cya Gatatu cya 2024, cyaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw’abahanzi nyarwanda, kuko bashyize hanze indirimbo nyinshi kandi zengetse cyane.
Imikorere iri hejuru abahanzi nyarwanda batangiranye umwaka mushya, iratanga icyizere kiri hejuru y’uko uyu mwaka uzaba udasanzwe mu ruganda rw’umuziki haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw’amahanga.
Mu ndirimbo zitandukanye zagiye hanze muri iki Cyumweru kiri kugana ku musozo, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 muri zo zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru:
1.Wait - Kivumbi King ft Axon
2.Niyo ndirimbo - Meddy ft Adrien
3.It’s Owkeeyy - Uncle Austin
4.To You - Bwiza
5.Ntukababare - Clarisse Karasira
6. Wowe Mana - John B Singleton ft Emmy Voice
7.Jirewu - Platini P
8.Iriba - Vestine na Dorcas
9. Ndashima - Nice Ndatabaye
10.Don’t Tell Me No - Amalon
TANGA IGITECYEREZO