Kigali

Kevin Hart wurije ibiciro ntazongera kuyobora ibirori

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/01/2024 10:23
0


Umunyarweya w'icyamamare, Kevin Hart, yamaze gutangaza ko atazongera kugira ibirori ayobora nyuma yo kwanga kuyobora ibihembo bya 'Golden Globes Awards 2024', ndetse avuga ko kumutumira bihenze bitewe n'aho amaze kugera.



Mu mpera z'umwaka wa 2023 nibwo byamenyekanye ko umunyarwenya Kevin Hart yasabwe kuyobora ibirori by'ibihembo bikomeye muri Sinema bya 'Golden Globes Awards 2024', gusa ngo akabitera ishoti. Ibi byabaye  nyuma y'uko kandi yari yanze kuyobora ibihembo bya 'MTV Video Music Awards', hakibazwa impamvu akomeje kwanga aya mahirwe ibindi byamamare biba byifuza.

Mu kiganiro Kevin Hart yagiranye na Sky News, ubwo yamamazaga filime ye nshya 'Lift' ikomeje guca ibintu kuri Netflix, yabajijwe impamvu yanze kuyobora ibihembo bya 'Golden Globes 2024', mu gihe bivugwa ko hari abandi babyifuzaga nyamara we yabihabwa akabyanga.

Kevin Hart yavuze ko amaze kuzamura ibiciro kandi ko igihe arimo ataricyo kuba 'M.C' wo kuyobora ibirori

Yasubije ati ''Ntabwo igihe ngezemo aricyo kuyobora ibihembo, icyo gihe kuri njye cyararangiye. Ubu ndahenze, iyo bari kuntumira akenshi ntabwo babasha kumpa amafaranga mbasaba. Mbifata nk'akazi gakomeye kuko nanjye mba ndibukoreshe ubuhanga n'imbaranga zose gusa bo ntibashaka kubyishyurira. Aho ngeze aha ntabwo bapfa kunyishyura amafaranga baha abandi kuko mbarenzeho kandi nabo barabizi''.

Kevin Hart uvuga ko amaze guhenda mu biciro ku buryo abamwifuza bibagora kumwishyura, yakomeje avuga ko uretse kwanga kuyobora ibi birori, yafashe umwanzuro wo kutazongera kugira ibirori na bimwe ayobora biturutse ku kuba we yibona nk'umunyarwenya uhenze kurusha abandi.

Kevin Hart kandi yahishuye ko atazongera kwemera kuyobora ibirori

Mu magambo ye yagize ati''Nafashe umwanzuro wo kutazongera kuyobora ibirori habe na rimwe. Nk'uko natangiye mbivuga ibyo maze kubirenga, njyewe ndahenze, sinzi ko hari undi munyarwenya usaba amafaranga nk'ayanjye ngo ayahabwe. Rero sinzongera kwemera kuyobora ibirori kuko bampa amafaranga make. Kuri njye kuyobora ibirori ntabwo bikiri mu bintu nifuza ahubwo ubu imbaraga zanjye ngiye kuzigumisha muri Sinema no mu bitaramo by'urwenya gusa''.

Si inshuro ya mbere Kevin Hart yanze kuyobora ibirori bikomeye bya Sinema, mu 2019 yasabwe kuyobora ibihembo bya 'Oscar's Awards' arabyanga nyuma yaho yari yasabwe ko mbere yo kubiyobora abanza agasaba imbabazi umuryango w'abatinganyi (LGBTQ), bitewe n'amagambo mabi yabavuzeho.

Iki gihe yarabyanze ndetse akubirwa kabiri amafaranga yari yishyuwe nyamara yanga kuva ku izima ngo asabe imbabazi ahubwo akavuga ko we imyemerereye itamwemerera kugirana umubano n'abatinganyi cyangwa ngo abashyigikire.

Uyu munyarwenya wasezeye kubyo kuba 'M.C', yaramaze kwanga kuyobora ibirori byinshi bikomeye mu myidagaduro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND