Umuririmbyi wo mu gihugu cya Nigeria, Daniel Etiese Benson [Bnxn/Buju] wagize ibihe byiza mu muziki kuva mu myaka itanu ishize, yasabanye n’abafana be binyuze mu gikorwa cya ‘Meet and Greet’ cyari kigamije guhura na bo bagasangira, ndetse nyuma bagafata amafoto n’amashusho bari kumwe.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uko uyu musore ageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, ahagana saa mbili z’ijoro akakirwa n’inkumi za Kigali Protocol n’abandi barimo abamufashije kuba agiye kuhataramira.
Bnxn/Buju ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizwi nka “Friends of Amstel” kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahuriramo n’abandi bahanzi barimo nka Kenny K-Shot, Bruce The 1st n’abandi.
Akigera ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, Bnxn yagaragaje ko afite inyota yo kumenya Ikinyarwanda, ndetse yagiye abaza bamwe mu banyamakuru amagambo akunze gukoreshwa cyane muri uru rurimi.
Ibirori
by’umusangiro no guhura bizwi nka ‘Meet and Great’ yabihuriyemo n’abandi
bahanzi bazataramana, ababyinnyi bazwi cyane ku mbuga zitandukanye, ndetse na
bamwe mu bayobozi b’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Amstel bamutumiye.
Uyu musore yatangiye umuziki akoresha izina rya ‘Buju’ nyuma aza kurihindura ahitamo gukoresha irya Bnxn. Yavutse ku wa 14 Gicurasi 1997, kandi ashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku njyana ya Afrofusion, ndetse ni umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer.
Bnxn yavukiye muri Leta ya Akwa Ibom, ariko akurira mu gace Gbagada n’umuryango we, nyuma baza kwimukira muri Leta ya Ogun. Mu bihe bitandukanye avuga ko umuhanzi 2Baba ariwe watumye akora injyana ya Afropop, ndetse yamuteye imbaraga zatumye bakorana indirimbo ‘Gwagwalada’ yaciye ibintu hirya no hino ku Isi.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 7 Werurwe 2023, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 30. Ariko kandi yanaririmbyemo umuhanzi Seyi Vibez.
Bnxn yigeze kuvuga kandi ko Burna Boy ariwe muhanzi yafatiyeho urugero rwatumye avamo umuhanzi, kandi abona ko ari urugendo ruteye ishema kuri we.
Ku wa 14 Ukwakira 2021, Timaya yatangaje isohoka ry’indirimbo ye “Cold Outside” yakoranye na Bnxn, aho imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 45. Iyi ndirimbo yasohotse Bnxn agikoresha izina rya ‘Buju’ ushingiye ku bigaragara ku muyoboro we wa Youtube.
Ku wa 27 Ukwakira 2021, Bnxn yasohoye Extended Play (EP) yise ‘Sorry I'm Late’ abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya T.Y.E/Empire asanzwe abarizwamo.
Yakozweho na ba Producer bakomeye barimo nka: Steph, Perlz, Denzl, Timi Jay ndetse na Rexxie. Ni mu gihe yanonosowe na Vtek ndetse na Poppil.
Nyuma yo gusohora iyi EP, Bnxn yakoze ibitaramo byo kuyimenyekanisha ahereye mu gitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa London mu Bwongereza.
Ku wa 22 Ukuboza 2021, uyu musore yakoze igitaramo cyaciye agahigo, kuko yujuje inyubako ya Balmorial Convention Centre yo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Cyari cyo gitaramo cye cya mbere akoze.
Mu 2022, uyu musore yafashe icyemezo cyo guhindura amazina ye ava ku kwita ‘Buju’ yitwa BNXN mu rwego rwo gukuraho urujijo ku bantu bamwitiranyaga n’umuhanzi Buju Banton.
Muri Werurwe 2022, uyu musore yanakoranye indirimbo na Pheelz bise ‘Finesse’, aho imaze kurebwa inshuro Miliyoni 122. Iyi ndirimbo igisohoka, yahise ijya ku mwanya wa 52 mu ndirimbo zakunzwe mu Bwongereza.
Muri Nyakanga 2022, yanakoranye n’umuhanzi Dave wo mu Bwongereza indirimbo bise ‘Propeller’. Yahise ishyirwa ku mwanya wa 40 mu ndirimbo zakunzwe mu bwami bw’u Bwongereza.
Ku wa 24 Nzeri 2022, Bnxn yasohoye EP yise ‘Bad Since 97’ yakoranyeho n’abahanzi barimo nka: Wizkid, Olamide, Wande Coal n’abandi.
Agiye gutaramira i Kigali nyuma y’uko abashije gushyira hanze Album ebyiri. Ku wa 4 Ukwakira 2023, Bnxn yasohoye Album iriho indirimbo 15 yakoranyeho n’abarimo Headie One ndetse na Popcaan.
Ni mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka yasohoye Album iriho indirimbo yakoranye na Ruger, ndetse yibanze cyane ku ndirimbo 7 zubakiye ku mudiho wa RnB.
Bnxn arataramira i Kigali mu gitaramo ahuriramo n’abahanzi Nyarwanda biganjemo abaraperi barimo nka: Mistake, Nillan, Bruce the 1st, QD, ET, Kenny K Shot ndetse n’umuhanzikazi Lorena. Niwe mukobwa rukumbi uri muri iyi ndirimbo.
Aba bahanzi baherutse guhurira mu ndirimbo yagizwemo uruhare na Amstel. Iyi ndirimbo isobanurwa nk’igihangano cyo kugaragaza impano z’abahanzi batanga icyizere, kandi aba bombi bitezwe kuzahurira ku rubyiniro n’abandi ku wa 23 Ugushyingo 2024.
Ibi bitaramo bya Amstel byagiye bibera ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali, hagamije gufasha abanya-Kigali gusabana birushijeho no kwishimira iki kinyobwa.
Mu 2023, ibi bitaramo byaririmbyemo umunya-Nigeria, Johnny Drille byabereye mu mbuga ya BK Arena. Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Bwiza, Ariel Wayz n’abandi.
Bnxn Buju yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cya ‘Friends of Amstel’, ahita ajya gusabana n’abafana be
Ku kibuga cy’indege, Buju yakiriwe n’abakobwa babarizwa muri Kigali Protocol
Kuva mu myaka itanu ishize, Bnxn yashyize imbere cyane gukorana n’abahanzi bakomeye muri Nigeria
Bnxn
Buju agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka Fi Kan We Kan
yakoranye na Rema, Gwagwalada yakoranye n’abarimo Kizz Daniel na Seyi Vibes,
Umuraperi Bruce The 1st uherutse gusohora indirimbo ‘Bwe Bwe Remix’ yasabanye na Buju mbere y’igitaramo cyo kuri uyu wa gatandatu
Umubyinnyi uri mu bagezweho muri iki gihe, Jojo Breezy yasabanye na Buju mu birori byabereye kuri Boho
Divine Uwa uri mu rukundo na Jojo Breezy ari mu bafana ba Buju bitabiriye ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu
Bamwe
mu bakozi ba Amstel basabanye na Buju mbere y’uko aririmba mu birori
bamutumiyemo
Abahanzi
Nyarwanda barimo Kenny K-Shot, Mistaek, QD, Bruce The 1st, ET,
Nillan ndetse na Lorena nibo bataramana na Buju muri iki gitaramo
KANDA HANO UREBE UKO BNXN YAGEZE MU RWANDA KU NSHURO YE YA MBERE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO BNXN YAKORANYE NA REMA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA BNXN YAKORANYE NA KIZZ DANIEL NA SEYI VYBEZ
TANGA IGITECYEREZO