Umwe mu bana batatu ba Snoop Dogg witwa Cori Broadus amerewe nabi n’indwara ya Stroke, indwara yo mu bwonko iterwa n’uko imiyoboro ijyana amaraso,umwuka wa oxygen n’izindi ntungamubiri ku bwonko yazibye.
Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko indwara ya Stroke yibasira abantu bakuru, ubu noneho yatatse umukobwa w’umuraperi w’umunyamerika Snoop Dogg witwa Cori Broadus ufite imyaka 24 gusa y’amavuko.
Uyu mukobwa ukiri muto nawe asanzwe ari umuhanzikazi ndetse azwi cyane ku mazina ya CHOC.
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2024, nibwo uyu muhanzikazi ndetse akaba na rwiyemezamirimo yagiye ku rubuga rwa Instagram maze agasangiza abamukurikira ifoto imugaragaza aryamye mu buriri bw'ibitaro,nuko iyo foto akayiherekeresha amagambo agira ati: "Nagize ikibazo gikomeye cya Stroke."
N'agahinda kenshi Cori yakomeje agira ati: "Natangiye kurira cyane ubwo babimbwiraga.Ibaze ko njyewe mfite imyaka 24 gusa. Nakoze iki mu bihe byashize ngo niturwe ibi byose koko?"
Abahanga mu by'ubuvuzi, basobanura Stroke nk'indwara imunga ubuzima bwa muntu, ibaho igihe udutsi tujyana amaraso ku gice cy'ubwonko twazibye.
Ibimenyetso nyamukuru by'iyi ndwara bishobora kugira ingaruka ku bice by'umubiri bitandukanye birimo isura, amaboko, ndetse n'imivugire y'uyirwaye.
Usibye kuririmba, CHOC ni na rwiyemezamirimo ukiri muto kuko kugeza ubu niwe muyobozi mukuru w'uruganda rukora ibirungo by'ubwiza rwa Choc Factory Co.
Mu ndirimbo za CHOC zamenyekanye harimo iyitwa 'Yesterday,' 'With You,' 'December Scars,' 'Wait,' 'Everbody Dies,' n'izindi.
Uyu, ni umwe mu bana batatu umuraperi Snoop Dogg yabyaranye n'umugore we Shante Taylor bashakanye mu 1997, bombi bafite imyaka 52 y'amavuko. Aba kandi, bafitanye abahungu babiri, Corde w'imyaka 29 na Cordell w'imyaka 26.
Bimwe mu bibazo biri kuzana no kwiyongera kw'indwara ya stroke mu rubyiruko harimo indwara ya diyabete, umuvuduko ukabije w'amaraso, kwiyahuza amatabi, ibiyobyabywenge,inzoga zikabije n'ibindi.
Umukobwa wa Snoop Dogg arembejwe n'indwara ya stroke
Snoop Dogg ntacyo aratangaza ku burwayi bw'umwana we
TANGA IGITECYEREZO