Tuyambaze Liliane [DJ Crush] w’imyaka 22 winjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki by’umwuga akiyongera ku barimo DJ Ira na DJ Sonia, kuva yasoza amashuri yisumbuye akomeje kugaragarizwa urukundo rwinshi n’abanyabirori kimwe n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange kubera impano ye.
Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga muri izi ntangiriro z’umwaka
wakomeje kubona amashusho n’amafoto ya DJ Crush acicikana ku mbuga
nkoranyambaga abantu bagaragaza ko bishimiye ubuhanga bw’uyu mwari mu kuvanga
umuziki.
Bamwe bavuga ko uruganda rw'aba DJ rwungutse impano
iboneye, uyu mukobwa akaba yatangaje byinshi birimo uko yize amashuri yisumbuye,ku bigo byose yanyuzemo ari we uvanga umuziki mu by’imyidagaduro, inama n’ibindi
bintu bihuza abantu benshi mu mashuri.
Agaruka kandi ku buryo yaje kubigira umwuga akimara gusoza
amashuri ye mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com yatangiye agira ati”Kwinjira
mu bu Dj rero ntabwo byaje gutyo kuko nakuze mbikunda.”
Uko yabikoze aho yize ati”Kuva mu wa Kabiri kugeza mu wa
Gatandatu w’amashuri yisumbuye nagiye mba DJ ku ishuri nigagaho, rero nyuma
naje kwisanga mbikunda cyane bijyanye n’urukundo abo nabikoreraga ku ishuri banyeretse n’ibyishimo babaga bafite byanteye umuhate.”
Uyu mukobwa kandi yaje gufata umwanzuro asoje amashuri
yisumbuye afata amahugurwa kugira ngo abashe kwiyungura ubumenyi ku kintu yifuza
ko cyazamutunga ubuzima bwe bwose.
Kugeza ubu uyu mukobwa avuga ko nubwo umwaka wa 2023 ari
wo yinjiye mu buryo bw’umwuga mu kuvanga umuziki ariko hari ibyo amaze
kubyungukiramo.
Mu magambo ye yagize ati”Navuga ko nungutse abantu muri
rusange kuko umuziki uduhuza n’abantu ariko no mu bifatika amafaranga ari
kugenda aza rwose.”
Kugeza ubu DJ Crush asanga umwuga wo kuvanga umuziki
umaze gutera imbere ariko abantu abashoramari bafite gukomeza kugirira icyizere
kiruseho abakobwa kuko babikora neza kimwe n’abasaza babo.
Ku birebana n’izina yahisemo gukoresha mu mwuga we
yarisobanuye agira ati”DJ Crush rero rikomoka kuri bakuru banjye, akenshi
inshuti zabo zakundaga kubabwira ko ndi Crush wabo, rero babonye nkunda ubu DJ bakajya
bahamamagara DJ Crush nkumva ni ryiza.”
Ubusanzwe DJ Crush yitwa Tuyambaze Liliane, yavukiye mu
Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, avukana n’abana 7 akaba ari uwa 6, yize
amashuri abanza muri Morning Star Primary School akomereza icyiciro rusange
muri Ecole Secondaire de Gikondo asoreza muri College Sainte Bernard.Nubwo akiri muto ariko ibikorwa bye bikomeje kwishimirwa na benshi bakurikiranira hafi umwuga wo kuvanga umuziki barimo abasilimu bitabira ibirori
DJ Crush akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma y'uko akomeje kugenda agaragaza ubuhanga bwihariye mu mwuga we
Izina ari gukoresha mu mwuga we rikomoka ku nshuti z'abakuru be banarihaye umugisha
Yatangiye kwiyumva kuzava DJ akiri muto naho yize hose akaba ari ibintu yagendaga akora
Umwaka wa 2024 arifuza gukora cyane ariko agasaba a abashoramari gukomeza kugirira icyizere abakobwa b'abarizwa muri uyu mwuga kuko bashoboye
DJ Crush impano nshya yiyongereye mu zindi z'abari n'abategarugori barimo DJ Anita Pendo, DJ Ira na DJ Sonia bari mu bagezweho
Abantu bakomeje kumwereka ko bishimira ibyo akora nuko abikoramo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze cyangwa bifashishije izabo basangiza abakurikira amafoto n'amashusho ye
TANGA IGITECYEREZO