Kigali

Nshuti Innocent yabonye ikipe nshya muri Amerika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/01/2024 22:36
1


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,Nshuti Innocent wakinaga mu ikipe ya APR FC yabonye ikipe nshya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.



Mu minsi yashize nibwo uyu mukinnyi byavuzwe  ko agomba kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye mu igeragezwa ari nabyo byatumye atajyana na APR FC mu mikino ya Mapinduzi Cup.

Kuri ubu amakuru yizewe agera ku InyaRwanda avuga ko Nshuti Innocent yamaze gusinyira ikipe ya One Knoxville SC amasezerano y'imyaka 2 ashobora kuzongerwaho umwaka umwe bijyanye n'ukuntu azitwara.

Iyi kipe ya One Knoxville SC isanzwe ikina muri USL League One,icyo umuntu yakwita nk'icyiciro cya 3 muri Leta zunze ubumwe za Amerika,yashinzwe muri 2021,ikaba ikinira kuri sitade yitwa Regal Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 3000.

Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda kugira ngo yerekeze muri iyi kipe abifashijwemo n'uwitwa Tuyishimire Emmanuel usanzwe agurisha abakinnyi ndetse akaba n'umucuruzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse kuri ubu afite intego zo kuzajyanayo n'abandi bakinnyi benshi bafite impano.

Nshuti Innocent yakuriye mu ikipe y’Intare FC yagezemo afite imyaka 14, aza kuzamurwa muri APR FC mu 2015.

Muri 2018 yaje kuva mu ikipe y'Ingabo z'igihugu yerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia ariko ntabwo yatinzeyo nyuma y'umwaka umwe yahise agaruka mu ikipe y'Ingabo z'igihugu arinayo yari agikinamo kugeza ubu.

Kuri ubu ntabwo yari akibona umwanya ubanzamo muri APR  bitewe na rutahizamu Victor Mbaoma ariko mu minsi yashize yatanze ibyishimo ku Banyarwanda atsinda igitego ubwo Amavubi yakinaga na Afurika y'Epfo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.


Tuyishime Emmanuel wafashije Nshuti Innocent kubona ikipe muri Leta zunze ubumwe z'Amerika 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ezechiel Ndacyayisenga 1 year ago
    Harya ntamasezerano yaragifite muri APR FC



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND