Nyuma yo kuganira ku bibazo bitandukanye byugarije umuryango, ku nshuro ya kabiri hagiye kubaho umugoroba wahariwe imiryango, aho abazitabira bazaba baganirizwa ku micungire myiza y’umutungo w’urugo.
Umugoroba wahariwe
imiryango wiswe ‘Kigali Family Night’ ugiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri,
imiryango izitabira ikaba izaganirizwa kuri kimwe mu bibazo bitatu bitera
amakimbirane mu ngo, icyo kikaba ari imitungo.
Hubert Sugira watangije
gahunda ihuza imiryango ya ‘Kigali Family Night’ yatangaje ko intego ya mbere
bari bafite yo guhuriza abantu hamwe bakaganira ku bibazo byugarije imiryango
yagezweho.
Akomoza ku musarura
bakuye mu kiganiro cya mbere, Hubert yagize ati: “Ikiganiro cyararangiye, wenda
mu bifatika ni uko umwe mu miryango yagaragaje ko ifite ikibazo cyo kuba
baratandukanye, mu minsi ishize twavuganye bambwira ko ubu barimo gushaka inzu
ngo bongere babane, ubwo wenda navuga ko uwo ari umusaruro wihuse ariko ubundi
ntabwo ibibazo byo mu rugo bihita bikemuka mu kwezi kumwe rero ubundi twiteze
kuzagira umusaruro mwinshi urenze uwo.”
Ubushize, mu baganirije
imiryango ndetse n’abandi babashije kwitabira harimo Dr. Muyombo Thomas, Pst.
Hortence Mazimpaka uyobora itorero rya Believers Worship Center akaba
n’umushoramari ndetse n’umuryango w’icyitegererezo wa Ngarambe.
Kuri ubu mu batumirwa
bazaganiriza abazitabira uyu mugoroba uzaba ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024
harimo, Prof. Alfred Bizoza inzobere mu by’ubukungu kandi akaba asanzwe avuga
ku byerekeranye n’umuryango, Couple ya Olivier ndetse na Carine Karangwa,
izatanga ubuhamya bw’uko bo bakoresha umutungo w’urugo rwabo, ‘kugirango
ibiganiro byacu bibe atari ukuvuga amagambo gusa ariko ari no kuvuga ibintu
koko bibera mu rugo.’
Kuri uwo mugoroba
hazabaho umwanya munini wo kuganira, abitabiriye bahabwe umwanya uhagije wo
kuvuga ibibari ku mutima, akarusho kandi hagiye gushyirwaho uburyo bwo kubaza
ibibazo buzorohereza abantu kubaza ibibazo ariko ntihamenyekane ko aribo
babibajije.
Hubert yagize ati: “Imitungo
iteza ibibazo byinshi mu miryango cyane rwose, ariko ubundi ntabwo ariko byari
bikwiye. Imwe mu mpamvu rero, iterwa no kugira ubumenyi buke no kuba ibintu
by’umutungo abantu babifata nka kirazira, ntibabiganire neza.”
Yasobanuye kandi ko
umusaruro wa mbere biteze muri iyi gahunda igiye kugaruka ku nshuro ya kabiri,
ari uko abantu bazitabira bakaganira ku muryango, ibindi bikagenda bigerwaho
nyuma.
Ku kibazo kijyanye n'uko
ubushize abantu batunguranye bakitabira ari benshi bakaruta ubushobozi bw’icyumba
cyari cyateguwe, Hubert yavuze ko abantu baziyandikisha hanyuma umubare uhuye n’abantu
icyumba cyateganijwe gishobora kwandika bagahagarikira aho.
Mu rwego rwo gukumira
iki kibazo hakiri kare kandi, bafatanije ibyumba bibiri kugira ngo hongerwe
umubare w’abagomba kwitabira.
Kwinjira muri iyi
gahunda cyangwa se uyu mugoroba wiswe “Kigali Family Night” uzabera kuri Park
Inn Hotel mu Mujyi wa Kigali, ni ukwishyura ibihumbi 25Frw ku muntu umwe.
Watangira kwiyandikisha
unyuze ku rubuga rwa www.kigalifamily.com
ari naho unyura uguze amatike.
Umugoroba wahariwe imiryango wagarutse
Hubert Sugira watangije gahunda ya 'Kigali Family Night'
Prof. Alfred Bizoza, inararibonye mu by'imitungo n'ibijyanye n'imiryango
Umuryango wa Karangwa uzaganiriza imiryango uko bo bakoresha umutungo w'urugo rwabo
Uyu mugoroba ugiye kuba ku nshuro ya kabiri
TANGA IGITECYEREZO