Kigali

Mugisha Moise yateye umugongo Team Rwanda asinyira Java Inovotec

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/01/2024 17:21
0


Mugisha Moise umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yasinyiye ikipe ya Java Inovotec nayo iri mu zizakina Tour du Rwanda.



Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo Java Inovotec Pro Team ibinyujije ku rukuta rwa X, yatangaje ko  Mugisha Moise yemeye kuzakinira iyi kipe mu gihe kiri imbere.

Ibi bibaye, mu gihe amakipe agera kuri 20 azitabira Tour du Rwanda, akomeje imyiteguro ndetse andi akaba ari gusinyisha abakinnyi ba nyuma.

Mugisha Moise yari amaze iminsi akora imyitozo mu ikipe y'igihugu ya Team Rwanda dore ko yari mu bakinnyi bahamagawe ndetse bari kuzatoranywamo 5 bazitabira Tour du Rwanda.

Mugisha Moise w'imyaka 27 y'amavuko, niwe munyarwanda uheruka kwegukana agace ka Tour du Rwanda aho mu 2022 yabikoze ku munsi wa nyuma w'isiganwa.

Java Inovotec ikorera hano mu Rwanda, uyu mwaka izaba iri mu makipe 20 azakina Tour du Rwanda ndetse ikaba iheruka gusinyisha Nsengimana Jean Bosco uziranye cyane na Mugisha Moise. 


Mugisha Moise ubwo yegukanaga agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND