Umunya-Ethiopia, Michael Tesfay wamaze gutangirana urugendo ruganisha ku kubana na Miss Nishimwe Naomie yamuzirikanye ku munsi yizihirizaho isabukuru.
Ku wa 01 Mutarama 2024 ni bwo
Michael na Miss Naomie batangaje ko bamaze gutera indi ntambwe.
Maze uyu musore agaragaza ko
ategereje kwibanira ubuzima asigaje ku Isi n’uyu mwari kandi ko yamaze
kumwambika impeta y’integuza.
Kuri ubu akaba yafashe umwanya
amwifuriza ibyiza ati”Isabukuru nziza mukunzi wanjye mwiza.”
Urukundo rwa Miss Nishimwe na Michael
Tesfay rwamenyekanye muri Mata 2022.
Kuva ubwo aba bombi batangiye kugenda
bafatanya mu mishinga itandukanye kandi bagasohokana mu bihugu binyuranye.
Inkuru yo guhura kwabo ikaba
yaratangiranye no kuba Michael Tesfay yarasuye u Rwanda mu 2021.
Icyo gihe abo yari yasuye
bakamushimira ni abakobwa bo muri Mackenzie itsinda ry’abavandimwe ba Nishimwe
Naomie.
Bikaza kurangira ashimye kandi
agashimwa na Miss Nishimwe Naomie kuri ubu bitegura kurushinga.
TANGA IGITECYEREZO