Ambasaderi w'Amahoro muri Loni, Isimbi Alliance [Alliah Cool] akaba umubyeyi w’abana batatu, yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe no gutembera u Rwanda mu ndege ntoya zagenewe gutembereza ababyifuza.
Alliah
Cool ari mu bari n’abategarugori bamaze kugira izina mu myidagaduro ya Afrika y'Uburasirazuba by’umwihariko
ishingiye kuri sinema aho ari mu bakinnyi beza ba filime mu Rwanda kandi
babimazemo igihe, kuri ubu akaba yaraninjiye mu kuzitunganya.
Mbere gato yuko umwaka wa 2023 ushyirwaho akadomo, ari kumwe na bagenzi be babana muri Kigali Boss Babes (KBB), bateguye ibirori bikomeye by'abambaye imyenda y'umukara kuwa 29/12/2023. Muri ibyo birori bamuritse filime yabo bateganya gushyira hanze vuba.
Ubwo umwaka wa 2024 watangiraga, Alliah Cool yifurije abamukurikira umwaka mushya muhire, atangaza ko yizeye ko uzabebara mwiza. Yagize ati: ”Umwaka mushya muhire muryango, nshuti namwe bafana banjye, ndabyizera ko umwaka wa 2024 uzaba ari igitangaza.”
Nyuma
y’amasaha macye ashyize ubu butumwa hanze, yafashe amafoto agaragara muri filime baherutse kumurika, agaragaza yishimiye gutembera u
Rwanda ari mu ndege ntoya yifashishwa na ba mukerarugendo ati: ”Nejejwe no gutembera
igihugu cyanjye cy’igikundiro.” Yagaragaje ko yabifashijwemo na Akagera Aviation.
Alliah Cool ni umwe mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babes aho kurijyamo bisaba kuba ufite amafaranga uniteguye
gushyira ubuzima bwawe bwite hanze cyane ko bagenda babwifashisha mu kiganiro
mbarankuru cyangwa filime ‘Reality TV Show’.
Abagize Kigali Boss Babes harimo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.
Black Elegance Party, ibirori Kigali Boss Babes yanamurikiyemo filime yabo nshya ni kimwe mu bintu bifite igisobanuro gikomeye mu buzima bw'iri itsinda na Alliah Cool
TANGA IGITECYEREZO