Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie nyuma y’imyaka ijya kugera kuri 2 bimenyekanye ko ari mu rukundo na Michael Tesfay, aba bombi bamaze gutera intambwe iganisha ku kubana akaramata, ibintu byashimishije benshi bakabarata amashimwe.
Nyuma y’amasaha macye Miss Nishimwe
yerekanye ko yishimiye kongera kwinjirana mu wundi mwaka n’umukunzi we Michael
Tesfay yifashishije amashusho yabo akongeraho ati”Natangiranye umwaka n’urukundo
rw’ubuzima bwanjye.”
Aba bombi bahise basangiza indi nkuru
iremeye kurushaho abakunzi ab’abakurikira batari bacye yuko bamaze kwemeranya
ko bazabana mu bihe bisigaye by’ubuzima bwabo.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto
agaragaza Michael yambika impeta y’integuza Nishimwe Naomie, uyu musore w’umunya-Ethiopia
yagize ati”Negereje kumarana ubuzima nsigaje na we kandi icyubahiro kibe ik’Imana
yaduhuje. Turitegura kubana.”
Ibi byateye ibyishimo bikomeye
ibihumbi bibakurikirana bombi harimo n’aba Nyampinga batandukanye nka Miss
Rwanda 2022 Muheto Divine, Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly na Miss Rwanda 2012
Aurore Kayibanda bose bagaragaje ko batewe ishema n’intambwe kandi bamurase
amashimwe.Ba Nyampinga b'u Rwanda mu myaka itandukanye barase amashimwe Nishimwe Naomie na Michael Tesfay
Nishimwe akaba abaye umukobwa wa
Gatatu ugiye kurushinga muri Mackenzie itsinda rigizwe n’abavandimwe be
banafatanije gutangiza inzu y’imideli iri muzihagazeho ya Zoi yambika abantu
batandukanye biganjemo abakomeye.
Umwe muri abo Uwineza Kelly [Kelly
Madla] uheruka gusezerana na Lt David Nsengiyumva mu bukwe bwitabiwe na
Perezida Kagame yahaye ikaze mugenzi we Nishimwe urimo agana mu nzira yo kuba
umutegarugori ati”Urakaza neza mu muryango.”Amafoto y'urwibutso ya Kelly Madla na Lt David ubwo bakoraga ubukwe bw'amateka icyo gihe David yarakiri Second Lieutenant
Undi uheruka kurushinga muri
Mackenzie ni Pamella Loana Uwase wasezeranye na Martin Carlos Mwizerwa bari
bamaze igihe kitari gito bakundana wanabayeho Umujyanama wa Miss Nishimwe Naomie
mu bihe yari yambaye ikamba muri 2020.
Pamella na we yifurije ibyiza Miss
Nishimwe agira ati”Mbarase amashimwe mbega uburyo bwiza bwo gutangira umwaka
newe ibyishimo namwe.” Muri aba bakobwa hakaba hasigaye Kathia Kamatali na
Brenda usigaye yaraninjiye mu itangazamakuru aho ari umwe mu bakorera Radiyo ya
Power.Pamella na Carlos nabo basoje umwaka wa 2022 beretse inshuti, imiryango n'abakunzi babo ku mbuga zitandukanye ibirori by'ubukwe bwabo
Ni benshi bakomeje kugaragaza ko batewe ibyishimo n’amakuru meza y’umwaka wa 2024 mu myidagaduro nyarwanda barimo na Jeanine Noach nyirasenge wa Nishimwe Naomie wamamaye cyane ubwo yari mu rukundo na Cyuza Ibrahim.
Miss Nishimwe Naomie yashimiye buri umwe wamwohereje ubutumwa ati”Ndabashimiye
mwese ndagerageza ibishoboka byose gusubiza benshi bashoboka.”Nishimwe Naomie na Jeanine Noach wamurase amashimwe amwifuriza guhirwa mu myiteguro y'ubukwe bwe
Uhereye iburyo abagize Mackenzie, Kathia, Miss Nishimwe, Pamella Uwase, Uwineza Kelly na Brenda
Incamake y’ubuzima bw’aba bombi [Nishimwe
Naomie na Michael Tesfay]
Nishimwe
Naomie w’imyaka 22, yavutse kuwa 05 Mutarama 1999 mu mujyi wa Kigali. Nyina
yitwa Fanny Uwimbabazi, amazina ya se ntabwo agaragara ku mbuga zinyuranye
ariko aramufite.
Yasoje
amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG), kuri
ubu ni umushabitsi wabigize umwuga aho afite ikompanyi aho ari mubayishinze;
ikaba ikora ikanacuruza imyenda ya ‘Mackenzie’.
Ubwo
yigaga mu mashuri yisumbuye nibwo yinjiye mu marushanwa y’ubwiza, bwa mbere
yitabira irya Nyampinga w’amashuri yisumbuye, anarigiriramo umugisha yegukana
amakamba abiri arimo irya “Nyampinga uberwa n’amafoto” ‘Miss Photogenic’ na
“Nyampinga w’igikundiro” ‘Miss Popularity’.
Umushinga
w’uyu mukobwa yinjiranye mu irushanwa yanakozeho, n’ubwo icyorezo cya COVID-19
cyagiye kimukoma mu nkokora, wari uwo guhangana n’ibibazo by’ihungabana
ry’ubwoko bwose.
Michael
Tesfay ni umusore ukomoka muri Ethiopia wize Kaminuza mu Bwongereza aho yakuye
impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza afite imishinga itandukanye y’ubushabitsi
bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubuzima.Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta y'integuza na Michael Tesfay bamaze igihe mu rukundo
Guhura
kwaba bombi bisa nka filimi uyu musore muri 2021 ubwo yazaga gusura umuryango
umwe mu Rwanda yabajijwe na bo yari yasuye niba yifuza kuba yazakura umugeni mu
rw’imisozi igihumbi.
Birangira
abakobwa bari bahari batangiye kumwereka abanyarwandakazi babona bari mu rugero
rwe bagera no kuri Mackenzie mu nyuma yaje guhura na Kathia wo muri Mackenzie
baraganira amusaba nimero za Miss Naomie.
Kathia
ageza mu rugo abwira Naomie ko yamuboneye umugabo iminsi yaje kuba myinshi uyu
musore atarahamagara birangira Nyampinga yifuje kumenya uwo musore akimukubita
amaso ku ifoto.
Ahita
asaba murumuna we Kathia kumumuhamagarira akamubaza niba yarahamagaye Miss
Naomie undi yaramwibukije, Michael ahamagara Miss Naomie bazaguhurira ku iduka
rya Mackenzie riherereye mu Kiyovu.
Nuko urukundo rwabo rugenda ruzamuka kugera ubwo muri Mata byamenyekanaga ko aba bombi bari mu rukundo.
TANGA IGITECYEREZO