Sosiyete ya IT Zone Plus Ltd yahinduye izina ryayo iba IT Space Ltd, ihita inashyira hanze ibirango bishya. Izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo kunoza imikorere no gukomeza guha serivisi nziza abakiliya bayo.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Shema Osborn Umuyobozi Mukuru wa'iyi kompanyi sigaye yitwa IT Space Ltd, yatangiye agira ati: ”Muri iki gihe gukoresha ikoranabuhanga, si amahitamo ahubwo byabaye ngombwa ndetse ahenshi ntabwo risimburwa.”
Nk'uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 27/12/ 2023, ubuyobozi bw’iyi kompanyi bugaragaza ko mbere yuko umwaka wa 2023 ugera ku musozo bifuje gutangaza impinduka bafite muri ino sosiete ku izina rishya n’ibirango.
Iryo tangazo rikubiyemo izina rishya n'ikirango gishya. Kugeza ubu iyi sosiyete ikaba yitwa IT SPACE LTD, na Slogan yabo isanzwe yitwa “Upgrade Yourself” [Ishyire ku rundi rwego].
Shema Osborn yasobanuye iby'izi mpinduka agira ati: ”Dukeneye impinduka nziza igamije kuzamura urwego rw’ibikorwa by’ikoranabuhanga mu Rwanda. Kandi turahari ngo tubikore. Icyo dusaba ni uko abantu batugana, tukabafasha kuzamura ikoranabuhanga bakoresha bikongera umusaruro ”.
Yagarutse ku bicuruzwa bishya [Produts] bikoresha AI [Artificial Intelligence] na Smart Gadget bafite, anavuga ku rubuga rushya rugeze kuri 90% ruri kubakwa ruzajya rwifashishwa mu gutangaza no gutanga serivisi za IT Space Ltd yitwaga IT Zone Plus Ltd.
Muri Rusange dore ibicuruzwa na Serivisi z’iyi sosiyete ya IT SPACE LTD:
-Gutanga ubujyanama ku ikoranabuhanga rigezweho
-Gucuruza mudasobwa (Desktop na Laptops)
-Gucuruza telephone z’ubwoko bwose
-Gucuruza 'Accessories' zose za mudasobwa na telephone
-Gucururuza ibikoresho bya murandasi [Internet] no gufasha abakiliya kumenya kubikoresha [Installation].
-Gucuruza camera z'umutekano
-Gusana ibikoresho bya ICT na Electronic (Repairing & Maintainace)
-Batumiriza abakiliya ibicuruzwa by'ikoranabuhanga mu Bushinwa, Dubai, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi
-Gukora Website na Graphic Design (web design)
-Batanga umwanya wo kwimenyereza ndetse n'amahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga (Internships& Trainings) n'ibindi
Wifuza andi makuru wabasanga mu nyubako ya CHIC, Ground Floor hafi ya Access Bank mu muryango wa D20-09. Wanifashisha imbuga nkoranyambaga zabo zose, aho bitwa IT Space-Rwanda.
Ushobora no kubandikira cyangwa ukanabahamagara kuri nimero ya telefone: +250788247133 iri no kuri WhatsApp. Kuri WeChat wakoresha +186 1738 4878.
Impinduka zikomeje kuba nyinshi zigamije ibyiza muri IT Space Ltd. Wabasanga muri CHIC bakagufasha kubona serivisi nziza z'ikoranabuhanga
IT Zone Plus Ltd yamaze guhindura ibirango n'izina iba IT Space LtdIkirango gishya cya IT Space Ltd imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z'ikoranabuhanga
Biyemeje gutangirana umwaka mushya na gahunda nshya
IT Space Ltd iwabo w'ikoranabuhanga mu Rwanda
Itangazo risobanura impinduka zabayeho muri iyi kompanyi zirimo no gufata izina rishya rya IT Space Ltd
TANGA IGITECYEREZO