RFL
Kigali

Umuhererezi wa Michael Jackson yahishuye impamvu atajya yigaragaza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/12/2023 15:58
0


Blanket 'Bigi' Jackson umuhererezi w'icyamamare Michael Jackson, nyuma y'igihe atagaragara yatangaje impamvu imubuza kwigaragaza kimwe n'abavandimwe be bamaze kubaka izina.



Icyamamare mu muziki Michael Jackson ufatwa nk'umwami w'injyana ya 'Pop', umaze imyaka 14 yitabye Imana, yasize abana batatu aribo imfura ye Prince Jackson, ubuheta Paris Jackson hamwe n'umuhererezi we Blanket Jackson benshi bita 'Bigi'.

Kuva Michael Jackson yapfa abana be nabo bahise baba ibyamamare dore ko babaye mu buzima bwa gisitari uretse umuhererezi we utajya upfa kugaragara mu gihe abavandimwe be usanga akenshi bari mu mboni za rubanda.

Bigi Jackson mu kiganiro yagiranye na Access Hollywood, yavuze impamvu adakunze kwigaragaza mu ruhame cyangwa ngo ashyire hanze ubuzima bwe nk'uko bakuru be babigenza. Yagize ati: ''Igihe cyose nzirikana ko papa wanjye ari Michael Jackson, aho njya, ibyo nkora cyangwa mvuga byose bimugarukaho kuko ndi umwana we''.

Umuhererezi wa Michael Jackson yahishuye impamvu atakunze kwigaragaza

Yakomeje agira ati ''Kubera ko abantu bose bambona mu isura ya papa, simba nshaka kubigaragazaho cyane kugirango batamenya ibyanjye. Sinshaka ko ngize ibikorwa bibi nkora bimenyekana maze bakavuga ko Michael Jackson yasize umuhungu wica ibigwi bye.''.

Bigi Jackson w'imyaka 21 waherukaga kuganira n'itangazamakuru mu 2021, yakomeje agira ati: ''Nifuza kubaho ubuzima bwihishe kuko nabonye kubushyira hanze ari bibi, sinshaka ko ibikorwa byanjye bigira ingaruka mbi ku izina rya Papa. Kuguma kure y'imyidagaduro bimfasha kutagira na kimwe yasize nangiza''.

Bigi Jackson yavuze ko yirinda kujya mu mboni z'abantu ngo atagira ibyo akora byangiza izina rya Se maze bakamunegura

Uyu musore udakunze no kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, atangaje ibi mu gihe yari aherutse kugaragara mu ruhame muri Mata ya 2022 ubwo yari yitabiriye ibirori by'isabukuru ya mushiki we Paris Jackson.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND