Imwe mu ndirimbo z’umuraperikazi w’umunyamerika, Doja Cat, niyo iyoboye izindi ndirimbo ziri mu njyana ya Rap zumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify mu 2023.
Mu gihe umwaka wa 2023
ubura iminsi mike cyane ngo ugane ku musozo, indirimbo ya Doja Cat ikomeje
guhigika izindi ndirimbo zo mu njyana ya Hip Hop zakunzwe cyane ndetse zikumvwa
cyane ku rubuga rwa Spotify rucuruza umuziki.
Uwavuga ko uyu mwaka
wabaye uw’amahirwe kuri uyu muraperikazi ntiyaba yibeshye, kuko ni nawo
yamurikiyemo album ye ya kane yise “Scarlet,” yashyize hanze muri Nzeri.
Iyi album iriho
indirimbo 15, ziyobowe n’iyitwa ‘Attention,’ ndetse n’iyi ikomeje guca agahigo
yitwa ‘Paint The Town Red.’
Indirimbo ‘Paint The
Town Red’ y’umuraperikazi Doja Cat yagiye ahagaragara mu mezi ane ashize,
yagiye ica uduhigo dutandukanye, aho yegukanye kenshi umwanya wa mbere ku utonde rw'indirimbo za Hip Hop ziyoboye izindi mu Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu, iyi
ndirimbo iyoboye izindi zikoze mu njyana ya Rap hamwe n’abantu barenga Miliyoni
713 bayumvise ku rubuga rwa Spotify.
Kuva yajya hanze muri Nzeri uyu mwaka, iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 157.
Doja, amaze iminsi
mike ashyize akadomo ku bitaramo yakoze ubwo yari ari mu rugendo rwe
ruzenguruka ibihugu binyuranye yise ‘Scarlet Tour,’ aho yataramanye n’abandi
baraperi bubashywe ku Isi barimo Ice Spice ndetse na Doechii. Ibi bitaramo
yabikoreye kuri Arena zitandukanye ziherereye muri Amerika y’Amajyaruguru.
Biteganijwe ko mu 2024,
uyu muraperikazi azakomereza ibitaramo bye ku Mugabane w’u Burayi, bikazatangira
tariki 11 Kamena i Glasgow, muri Scotland.
Itariki ya nyuma bizaberaho ni 05 muri Nyakanga 2024 i Gdynia mu
Buholandi.
Indirimbo ya Doja Cat yaciye agahigo kuri Spotify
Amaze amezi ane gusa ayishyize hanze
">Reba hano amashusho y'indirimbo "Paint The Town Red" ya Doja Cat
TANGA IGITECYEREZO