Habimana Swedi [Soloba Navy] yatangiye umushinga wa filimi y’uruhererekane igaragaramo ibyamamare bitandukanye muri sinema nyarwanda.
Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Soloba, umuyobozi w’iyi filime,yasobanuye ko yifuza kugira ngo binyuze muriyo yifuza kubona ibikorwa bye bitangira kwigarurira Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mu magambo
ye ati”Nifuza gukora filimi nziza zishobora kuba zahatana ku ruhando
mpuzamahanga nubwo bikigoye kubera ikibazo cy’ubushobozi ariko bizakunda.”
Asobanura
kugira ngo ashyire agace kamwe hanze bimusaba kuba afite byibuza ibihumbi 550Frw
na none ariko avuga ko yifuza gushora menshi bishoboka kuko ashaka guha abakunzi
ba filime nyarwanda ibintu byiza.
Icyo ashima
Imana bikaba ari uburyo The Forest abantu bayakiriye neza kugeza ubwo agace kayo
ka mbere naka kabiri bitarageza mu kwezi bimaze kurebwa kimwe kimwe inshuro ibihumbi 300.
Kubirebana n’abakinnyi
bamaze kubaka izina bari kuyikinamo yavuze ko kubatoranya ari uko yari abizeye
ko bazi icyo gukora ati”Numvaga ko filime yanjye icyenewemo abakinnyi batari
abo kuntesha umutwe bubahiriza igihe kandi bakuzuza ibyo mwavuganye.”
Filimi The
Forest ishingiye ku nkuru y’ishyamba riri hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Congo
Kinshasa abantu bavuga ko kuryinjiramo bigoye kuba wagaruka uri muzima kubera
abahaturiye barigirira ubwoba basobanura ko bakuze babwirwa ko ribamo imizimu.
Iyi nkuru
Soloba na we ubwe yayikurikiraniye akaganira n’umusaza wo muri ako gace akamuhamiriza
ko ibyo yumvise na we yakuze ariko abyumva kugera n’ubu abantu baritinya.
Abakinnyi
bazwi bagaragara muri iyi filimi barimo Nyambo Jesca, Rufonsina, Ngenzi ikaba
kandi isobanurwa na Gaheza uri mu bamaze gushinga imizi mu gusobanura filime binaha The Forest icyanga kiruseho.
Soloba nubwo yinjiye mu bushabitsi bushingiye kuri ariko si mushya mu ruganda rw’imyidagaduro kuko yamamaye muri nyinshi muri filime.
Amaze no gushyira hanze indirimbo zitandukanye zagiye zigira igikundiro cyo hejuru, ni umwanditsi mwiza w’indirimbo wananandikiye Rema Namakula umugandekazi wakoranye indirimbo na The Ben yitwa ‘This is Love’.
KANDA HANO UREBE THE FOREST FILIMI UDAKWIYE GUCIKWA
Nyambo Jesca ari mu bari gukina muri filimi The Forest imaze gushinga imizi mu gihe gito imaze itangiye gusohoka
Rufonsina na Ngenzi bari mu bakinnyi b'imbere bakina muri iyi filime ishingiye ku nkuru imaze ibinyacumi byinshi ibarwa mu Karere
Soloba Navy ni we Muyobozi w'iyi filimi akaba na nyirayo kuko kugeza ubu amafaranga akoresha ari aye kuko ntabaterankunga arabona nyamara afite icyizere
Rufonsina amaze gukina muri zitari nkeya kandi imyitwarire ye ituma zirushaho kugira igisobanuro
Ngenzi ari mu bakinnyi bakuru muri iyi filime ikomeje kurebwa na benshi kuri Youtube
Ijwi rya Gaheza ryumvikana muri iyi filime bituma irushaho gukurura umuntu
Aime Gad na we agiye gutangira kugaragara muri iyi filimi akaba ari umwe mu bahanzi bari kwiyubaka ariko akanaba na 'Content Creator'
TANGA IGITECYEREZO