Kigali

Prince Harry na Meghan Markle bijihirije Noheli mu gihugu cya Costa Rica

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/12/2023 10:53
0


Nyuma yo kudatumirwa i Bwani kwizihiza Noheli, Igikomangoma Harry n'umugore we Meghan Markle hamwe n'abana babo baryohewe n'ibiruhuko bisoza umwaka bakoreye mu gihugu cya Costa Rica, ari naho bijihirije Noheli.



Nk'uko bisanzwe ibyamamare byinshi by'imahanga usanga mu mpera z'umwaka byerekeza mu biruhuko mu bihugu bitandukanye. Kuri ubu Igikomangomba cy'u Bwongereza Harry n'umugore we Meghan Markle bagiye mu biruhuko mu gihugu cya Costa Rica.

Ku itariki 21 Ukuboza nibwo Prince Harry na Meghan Markle hamwe n'abana babo aribo Prince Archie w'imyaka 4 na Princess Lilibet w'imyaka 2, aribwo bageze mu gihugu cya Costa Rica ari naho bumviye umunsi mukuru wa Noheli.

Prince Harry na Meghan Markle bamaze iminsi mu biruhuko muri Costa Rica

Aba bombi bagiye muri iki gihugu kuharangiriza umwaka wa 2023 utarabahiriye

Bakirijwe indabo nyuma yo kugera muri iki gihugu

Daily Mail itangaza ko uyu muryango watembereye mu duce dutandukanye two muri Costa Rica tuzwiho gusurwa n'abamukerarugendo turimo ahitwa Zapatol na Guanacaste. Aho batembereye ndetse banahabwa n'indabo n'abanyagihugu ba Costa Rica.

Igitangaje ngo n'uko aba bombi bagiye mu biruhuko muri iki gihugu nyuma y'uko bakuwe ku rutonde rw'abanyamuryango batumiwe kwizihiza Noheli mu ngoro  ya Bickingham Palace i Bwami. Ibi byabaye nyuma y'uko Prince William asabye ko murumuna we atakwitabira ibi birori mu gihe ataramusaba imbabazi ku byo aherutse kumutangazaho mu gitabo yise 'Spare'

Bagiye muri Costa Rica nyuma y'uko badatumiwe kwizihiza Noheli i Bwami n'umuryango wabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND