Gushaka impinduka ni kimwe mu bigaragaza ko wisobanukiwe kandi ko witeguye guhindura uburyo wabagaho ugahinduka ingirakamaro kurushaho, nyamara hari bimwe bigufasha igihe wagize izo ntekerezo.
Ikinyamakuru kitwa Success gitangaza ko impera z’umwaka zigaragaza umusaruro wagezweho ndetse ukagaragaza n’intego zitagezweho. Dore bimwe mu byaguhindurira ubuzima mu mwaka mushya.
1.Tuza wandike intego wivuza kugeraho
Benshi bagera ku bikorwa bihambaye rimwe na rimwe babitewe n’amahirwe nta byinshi batakaje. Abandi barihiringa bagakoresha imbaraga zabo bimwe bikagerwaho cyangwa bikanga, gusa byose byitwa ubuzima.
Gushyira ku murongo intego wifuza kugeraho mu ntangiro z’umwaka, bituma hatabaho kwirara no kwirengagiza, kuko intekerezo zikomeza kuguhata kuziharanira.
Gutegura ibikorwa uzakora mbere bitera umuntu kwirinda kwangiza igihe cye, akora ibidafite umumaro kuko hari ibyo aba yateguye.
2. Iyubakemo indangagaciro zizakuyobora
Umuntu wese aremanywe ikibi n’icyiza, niyo mpamvu binyuze mu kumvira umutimanama, umuntu ashobora gukora ibikorwa byiza cyangwa agakora ibikorwa bidafututse.
Umuntu mukuru ushobora gutekereza, biroroshye ko yatekereza ku ndangagaciro na kirazira akwiye gushyiraho zizajya zimurinda kuba inkundamugayo no gukora ibidakwiye.
Igihe cyose umuntu yicaye akavuga ati 'ndifuza kuba inyangamugayo, ndifuza kurangwa n’ikinyabupfura, ndifuza kuba inkorakamaro ku bantu n’ibindi', bizamworohera kuko bimurimo, intego yihaye zigerweho vuba.
3. Tungura abantu
Abantu benshi bamara igihe kinini mu nshuti baganira rimwe na rimwe bagashyira hanze amabanga yabo. Si ngombwa ko abakuzengurutse cyangwa inshuti zimenya intego zawe n’ibyo wifuza kugeraho, kuko benshi siko bishimira iterambere ryawe.
Guhugira mu kazi kawe ka buri munsi cyangwa ibiguha inyungu, bitanga umusaruro uzigaragaza kurenza kujya ku bitangaza mu bandi. Gutangaza ibyawe kenshi bituma benshi babimenya imburagihe, ukaba wakwiremera n’abanzi babangamira inyungu zawe.
Buri inshuti zikuzengurutse cyangwa abo muhura, ukwiriye kubaha amakuru abagenewe ndetse ukirinda ko bamenya ibyawe byose cyane cyane bya bindi bitaragerwaho.
4. Hitamo uburyo ugiye gutwara umubiri wawe
Haranira kugira ubuzima buzira umuze
Ubuzima bwacu buba mu biganza byacu ndetse kubwangiza bishobora kutworohera. Umubiri muzima udufasha gukora neza ibyo twifuza kugeraho. Kwita ku bice bigize umubiri wacu harimo kurya neza (indyo yuzuye) kunywa neza, no gukora imyitozo ngororamubiri.
Tekereza ku mubiri wawe n’uko wawitaho mu buryo bufatika. Kwirinda kurya ibyo wiboneye, kwirinda kunywa ibyo wiboneye, kwirinda kunaniza umubiri, kurwanya intekerezo mbi, kwirinda gutinda wumva ibidafite akamaro n’ibindi.
5. Kemura ibibazo bucece
Birashimisha kubona umuntu w’umunyembaraga igihe bose bacitse intege. Gutuza mu bibazo no kwirinda gusakuza igihe wahuye n’imbogamizi runaka, bigufasha gutekereza neza inzira zakoreshwa hakemurwa ikibazo cyabaye, dore ko gusakuza no kurira cyane bidatanga umwazuro.
Bamwe batakaza umwanya basakuza aho gutakaza umwanya bakira ibyababayeho. Birashoboka kubabara, kwishima no gutungurwa n’ibibazo, ariko kuba umunyembaraga ugashaka igisubizo bucece utuje bigufasha kugera ku gisubizo udateje ibindi bibazo.
6. Baho ubuzima bungana n’ubushobozi bwawe
Ibi bijyana no kwirinda gusesagura, ariko bikitsa ku kunyurwa. Umuntu wakoze cyane uko ashoboye, ntakwiriye gukomeza kwifuza ibihenze atarabona, ahubwo akwiriye gutegereza igihe cya nyacyo cyo kugera ku bihenze.
Igihe utaragera ku bihenze wifuza, si byiza kwisanisha n’abakurenze. Mu gutangira umwaka mushya, ni byiza kumenyako abantu bose badahuje inzego, batanganya n’ubushobozi, bigatuma umuntu anyurwa n’uko ari, ahubwo agakora cyane ategereje ahazaza heza.
7. Haranira icyo ukunda
Benshi bacika intege nyuma yuko batakaje imbaraga zabo bifuza kugera kubyo bashaka, nyamara bikarangira ntacyo bagezeho. Icyo ukunda ntukagihebe igihe cyose ukiriho, igihe kiragera ukabigeraho. Gutangira umwaka uzi neza icyo ushaka, bifasha kumenya inzira wanyuramo ikigeraho, niyo cyakwanga ukagerageza.
8. Hitamo uburyo bwo kuruhuka
Gukora cyane ubutaruhuka byangiza ubuzima, mu gihe abakora bakaruhuka bagira ubuzima bwiza, niyo batagera kuri byinshi cyane. Uburyo buruhura abantu buba butandukanye, ariko ni byiza kumenya ibintu uzajya wifashisha uruhuka nyuma y’akazi kawe ka buri munsi.
Bamwe bareba ama filime, abandi bakajya mu bitaramo,abandi bahura nk’umuryango ndetse n’ibindi. Kora cyane ariko umenye ko ukeneye kuruhuka bihagije.
9. Zirikana inshuti n’abagukunda
Mu buzima biranezeza kugira inshuti zituba hafi, abadukunda batwifuriza ineza n’abandi. Uko wahugirana kose zirikana ko ukwiye gushaka umwanya wo guhura na bamwe bagukunda cyangwa bakuba hafi umunsi ku wundi, kuko kugira abantu bafite ubusobanuro bwiza mu buzima bwawe bigereranwa n’amaboko cyangwa imbaraga.
10. Horana ibyishimo
Kunezerwa no kwishima ni bimwe mu bituma umubiri n’intekerezo zacu bikora neza. Mu gutangira umwaka, ni byiza kumenya ko ukeneye kwishima mu buzima bwose ubayeho.
TANGA IGITECYEREZO